Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ngoma: Bakomeje gutakambira REG ku byabo byangijwe none imyaka itatu irashize.

Ni abaturage bo mu midugudu ya Kidakama na Murama yose yo mu Kagari ka Kibonde, Umurenge wa Sake muri aka Karere ka Ngoma bavuga ko bangirijwe imitungo yabo irimo ibiti byera imbuto ziribwa, amashyamba n’ibindi bihingwa, ariko bakaba barategereje ingurane ikwiye bagaheba.

Bavuga ko bangirijwe ubwo rw’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi(REG) cyagendaga kinyuza insinga z’amashanyarazi mu bikorwa byabo mu mwaka wa 2021 baza kubarurirwa bababwira ko bazishyurwa muri Gashyantare 2023.

Umwe mu baturage wabariwe agera ku bihumbi 222Frw, Munyana Chantal, ati: “Twebwe iyo tubavugishije batumbwira ko aribo bafite ikibazo ko amafaranga tuyemerewe noneho dusigaye tubahampagara ntibadufate, ubu aho bigeze kereka dufashijwe n’inzego z’ubuyobozi. Turifuza ko twakwishyurwa amafaranga yacu nk’uko n’abandi Banyarwanda bayahawe kuko tubona twararenganyijwe.”

Hategikimana Aimable utuye mu mudugudu wa Kidakama, avuga ko umuyoboro w’amashanyarazi habayeho igikorwa cyo kuwagura maze barabarirwa gusa ngo amaso yaheze mu kirere.

Ati: “Abantu babarura ibyangijwe batubwiye amafaranga tugomba guhabwa tunatanga ibyangombwa ariko ikibazo abantu bamwe barayabonye twebwe tuza kuyabura none tukibaza duti kuki twe tutabona amafaranga kandi natwe turi mu bangirijwe imitungo.”

Ku ruhande rw’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi(REG) Umuyobozi ushinzwe ishami rya Ngoma, Kabare Jean Paul, yemeza ko hari imitungo y’abaturage yangijwe ariko akavuga ko bitarenze ukwezi kwa Mata amadosiye 145 yujuje ibisabwa agomba guhita yishyurwa.

Ati: “Kwishyura byagiye bitinda ariko dusigaranye amadosiye 145 ari mu icungamutungo(finance), amadosiye yagaragaye ko atujuje ibisabwa agishakirwa amakuru ndumva ari 295, icyizere nabaha ni uko natwe baduhaye amakuru ko bifuza ko bitarenze ukwezi kwa Mata bagomba kwishyurwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko abaturage babagejejeho iki kibazo, gusa ngo bagomba kureba ku rutonde rw’abantu bafite batanze kugira ngo bakorerwe ubuvugizi bishyurwe ingurane na REG.

Ati: “Iyo dufatanyije na REG turabireba kandi bigakosoka abaturage bagahabwa amakuru banafashwa gukurikirana ko bakwishyurwa imitungo yabo vuba.”

Kutishyurirwa igihe ingurane ikwiye bimaze gusa n’ibimenyerwa byamaburakindi kubwo kwirengagiza itegeko nkana , aho rigena ko uwabariwe agomba kubona ingurane mu gihe cyiminsi 120 bitaba ibyo akishyurwa hiyongeyeho inyungu ya 5% ibyubahirizwa ni mbarwa.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com I Ngoma

Related posts