Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ngiyi inkuru itari nziza kuri Karasira Aimble  wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda aho yongeye gukora igikorwa kitari kiza mu rukiko

Karasira Aimable wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda byemejwe n’umuganga ko afite uburwayi bwo mu mutwe yasohotse mu rukiko rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwa Nyanza, urubanza rutarangiye.

Muri uru rukiko, habaye impaka hagati y’uruhande rwa Karasira n’ubushinjacyaha, niba yakomeza kuburana ku byaha birimo: gupfobya jenoside, kuyiha ishingiro no kubiba amacakubiri. Zashingiye kuri raporo yakozwe na muganga mu bitaro bya CARAES/Ndera, Dr Muremangingo Arthur.

Karasira n’umunyamategeko we, Me Kayitana Evode, bumvikanishaga ko urubanza rugomba guhagarara, kuko raporo yakozwe na Dr Muremangingo igaragaza ko uyu muburanyi afite uburwayi burimo diyabete n’ubwo mu mutwe. Bagaragaje ko igikenewe kurusha ibindi ari ukwitabwaho n’abaganga muri CARAES.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko urubanza rukwiye gukomeza kuko butizera raporo yakozwe na Dr Muremangingo, bunongeraho ko yakozwe n’umuganga umwe kandi urukiko rwari rwarategetse ko Karasira asuzumwa n’abaganga batatu.

Byageze aho Karasira ashaka gusohoka, asobanurira umucamanza ko agiye kwihagarika, abyemererwa haciyemo akanya, aragenda, asubira mu cyumba cy’iburanisha. Hashize akanya gato, yikubuye arasohoka, kuko ngo ibyavugirwaga mu rukiko byashoboraga gutuma akora ibyaha.

Karasira ageze hanze, yatukanye, atuka abacungagereza bamurindaga, bagera aho bamwambika amapingu, ariko baza kuyamukuramo, asubira mu rukiko, asinya ko yitabiriye urubanza.

Perezida w’iburanisha, Muhima Antoine, yamenyesheje impande zombi ko ku wa 17 Gicurasi 2023 urukiko ruzabagezaho umwanzuro, niba Karasira yakongera gusuzumwa n’abaganga, cyangwa se niba raporo yakozwe na Dr Muremangingo ifite agaciro, Guhabwa agaciro kwa dosiye ya Dr Muremangingo kwazatuma Karasira afungurwa, akajya kuvurirwa muri CARAES, ariko kongera gusuzumwa kwe kwazatuma hategerezwa indi raporo y’abaganga yazashingirwaho mu kuzafata icyemezo kidakuka.

Related posts