Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ndimbati yasubiye imbere y’ urukiko asabirwa gufungwa imyaka 25 na Miliyoni 30 y’ indishyi z’ akababaro, inkuru irambuye…

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022 nibwo Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati, yasubiye imbere y’urukiko aburana mu mizi ku byaha akurikiranyweho byo kunywesha umwana inzoga no gusambanya umwanya. Ndimbati utashyizwe ku rutonde rw’abagombaga gusohoka muri gereza ya Mageragere, byatumye aburana hakoreshejwe ikoranabuhanga ariko umwunganizi we mu mategeko Me Bayisabe Irene we yarari m’urukiko. Umushinjacyaha yatangiye asobanura ibyaha Ndimbati akurikiranyweho aribyo guha umwana inzoga n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Ni ikirego Ubugenzacyaha bwakiriye cya Kabahizi Fridaus tariki 9 Werurwe 2021, wareze ko Ndimbati yamusambanyije akabyara abana babiri b’impanga. Nyuma yo gusobanura uko Ndimbati yakoze ibi byaha, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 25 kubera ko ibimenyetso byerekana ko yasambanyije umwana utaruzuza imyaka y’ubukure (18) iteganywa n’itegeko.

Me Bayisabe Irene wunganira Ndimbati mu mategeko yagaragaje ko bimwe mu byo batumvikanaho, ari amatariki Uwihoreye yaba yararyamaniyeho n’uyu mukobwa umurega kimwe n’itariki y’amavuko. Yagaragaje ko bemeranya ko uyu mukobwa yabyaye abana babiri ba Uwihoreye Jean Bosco. Yavuze ko ubwo Ndimbati yatangiraga kuregwa habuze amakuru nyayo y’igihe uyu mukobwa yaba yaravukiye. Nyuma yo kubona ibimenyetso bidahagije, Ubushinjacyaha bwahise busaba Ikigo cy’Irangamuntu guhindura indangamuntu ya Kabahizi Fridaus kugira ngo bashake uburyo bafungisha Ndimbati.

Me Bayisabe yagaragaje ko kuba uyu mukobwa akimara kubyara yarahise yandikisha abana ku wundi mugabo nyamara Ndimbati aka abemera bigaragaza umutima wo kurera abana be.

Ku birebana no gusindisha umuntu yavuze ko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho kuko butagaragaza uko uyu mukobwa yari yasindishijwe n’ikigero byariho. Yavuze ko ntacyo bavuga ku bihano kuko uyu Ndimbati usabirwa imyaka 25 y’igifungo nta bimenyetso bifatika byerekana ko uwo babyaranye yari atarageza imyaka kuko n’ibyatanzwe bivuguruzanya ku matariki. Ndimbati mukwisobanura yagaragaje ko bitangaje kuba Ubushinjacyaha bwirengagiza ko ibintu byose byaturutse ku kagambane. Yemera ko uwo mukobwa babyaranye ariko atari umwana kandi atigeze amunywesha ibisindisha. Ndimbati yavuze ko hari ibirebana n’ibimenyetso bahimbye nk’ifishi y’ubuzima bw’umwana iriho Intara, Umudugudu n’icyiciro cy’Ubudehe kandi nyamara mu 2002 ibyo bitarabagaho.

Yagaraje kandi ko kuri iyi fishi hariho ko yakingiwe Hepatite B kandi nyamara iyo ndwara yari itaratangira gukingirwa ikindi ni uko igaragaza ko yakingiwe urukingo rwa nyuma mu 2024 bivuze ko bijyanye n’amakuru y’ubushinjacyaha yaba yarakingiwe ataravuka. Ndimbati yasabye urukiko ko rwamurenganura agafungurwa kugira ngo akomeze yirere abana be kuko abemera akaba yarabandikishije mu gitabo cy’irangamimerere.

Abanyamategeko babiri bahagarariye umuryango wa Nsabimana Faustin umubyeyi wa Kabahizi Fridaus, basaba ko mu gihe icyaha cyaba gihamye Ndimbati yazishyura asaga miliyoni 30 Frw nk’indishyi z’akababaro. Nyuma yo kumva uko impaka zombie zisobanura, Perezida w’Iburanisha yasoje urubanza yemeza ko ruzasomwa tariki ya 29 Nzeri 2022 saa Cyenda z’amanywa.

Related posts