Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

“Ndabasabye mube hafi aba bana nabo bazibuke ko se yabanye n’ abantu koko”_ Umugore wa Jay Polly yabitangaje mu muhango wo kumwibuka

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 nibwo habaye umuhango wo kwibuka umuraperi Jay Polly umaze umwaka yitabye Imana. Umuryango we, inshuti n’abari abafana be berekeje i Rusororo aho ashyinguye baramwunamira. Ku itariki ya 2 Nzeri 2021 nibwo humvikanye inkuru y’incamugong ku bakunzi ba muzika Nyarwanda n’aba Jay Polly byumwihariko yuko yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima.

Kuri uyu wa 2 Nzeri 2022 habaye umuhango wo kumwibuka no ku mwunamira witabiriwe n’abantu batandukanye. Abitabiriye uyu muhango bahuriye Kimironko ahazwi nko kwa Mushimire maze bahava berekeza i rusororo aho ashyinguye. Ibyamamare bitandukanye birimo BullDogg, Young Grace, Fireman, Producer Li John, Dj Dizzo n’abandi bari bitabiriye uyu muhango.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva ya Jay Polly, hatanzwe ubuhamya aho benshi bashimangiye ko atapfuye burundu kuko ibikorwa yasize akoze n’ubu biracyivugira. Uwimbabazi Sharifa wari umugore wa Jay Polly yasabye abari aho ndetse n’abandi bose kuhagera babanye n’umugabo we, kuba hafi abana yasize akazaterwa ishema no kubona bageze ayo yifuzaga. Ati “Hashize umwaka Jay Polly atashye, ntabwo byaba bishimishije kubona abana be babayeho nabi, yabasigiye abavandimwe n’inshuti, yego hari umushinga dufite wafasha aba bana, ndabasabye mube hafi aba bana nabo bazibuke ko Se yabanye n’abantu koko.“

Umuraperi Bull Dogg wabanye na Jay Polly kuva bagitangira umuziki mu itsinda rya Tuff Gang yavuze ko hari amasomo menshi yamwigiyeho. Ati “Igihe twabanye namwigiyeho kumenya kubana n’abantu no guca bugufi, kera nari umunyamahane nta muntu wamvugiramo ariko nkareba ukuntu andusha ubwamamare andusha no guhura n’ibibazo byinshi we akandusha kumenya uko abyitwaramo gisirikare.”

Mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice yavuze ko hari gushakishwa uburyo ibihangano bye byahurizwa kuri konti imwe mu buryo bwo kubisigasira. Yanahishuye ko ari mu biganiro na Producer Li John kuburyo mu mpera z’Ukuboza indirimbo ebyiri mu zo Jay yasize muri sudio zaba zigiye hanze.

Related posts