Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Naretse kunyara ku buriri inkoni zingeze bubi! Bimwe mu bintu bitangaje utaruzi ku muhanzikazi Aline Sano

Aline Sano ubwo yari mu kiganiro kuri imwe muri  radio za hano mu Rwanda inyuraho ibiganiro by’imyidagaduro Kiss FM, yagarutse kuri bimwe mu bintu bitangaje utapfa kumumenyaho mutaganiriye byimbitse.

Kimwe mu byo yavuze nuko akiri umwana yakundaga  kunyara ku buriri ku buryo bukabije kugeza aho yagiye kubivaho aruko Mama we bamukubise inkoni nk’izakabwana. Yavuze ko kugeza n’ubu agifite inkovu zizo nkoni yakubwise kubera kunyara ku buriri.

Ikindi yavuze nuko ikintu yariye kikamubihira mu buzima aho kugeza n’ubu atagikoza mu kanwa ngo ni amateke. Mu gusobanura uburyo yanga iki kiribwa yabigereranyije no kuba yaba ari kurya ponje (agace ka matela).

Sibyo gusa kuko ngo Aline Sano ni umuntu wita ku bantu cyane kugeza ku rwego nawe ashobora kwibagirwa kuba yakwiyitaho.

Related posts