Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

N’amarira bayabuze:  Hasobanuwe igihano cyahawe umuntu wafatanywe inkende, benshi   babura ayo bacira n’ayo bamira

Umunye-Congo witwa Babou Djafar wafatanywe inyamaswa zo mu ishyamba, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rukuru rwa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhanisha igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu y’amadolari ibihumbi 25, uyu mugabo wasanganywe zino nyamaswa.

Uyu mugabo yatawe muri yombi  bwa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2022 ubwo yari afite inkende 20, imisambi 15 na Marabou 15; zose ziboneka muri Pariki y’igihugu ya Virunga.Yakekwagaho umugambi wo kuzisohora mu gihugu, anyuze ku mupaka wa Bunagana.

Ikigo ICCN gishinzwe kubungabunga iyi Pariki cyambuye uyu Munye-Congo izi nyamaswa, kizijyana aho zitabwaho mu gace ka Lwiro gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.Me Eric Kambale uri mu banyamategeko ba ICCN bari gukurikirana uru rubanza, yatangaje ko ari intsinzi kuba nyuma y’igihe kirekire, Babou agejejwe mu rukiko kuko ngo yari yarafunzwe kenshi, akarekurwa.

Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, Me Kambale yagize ati “Inyamaswa zirenga 50 zafatiwe mu rugo rwe. Uyu munsi ni intsinzi kuri twebwe kubera ko ni dosiye ikurikiranywe nyuma y’igihe kirekire. Kera kabaye, ukekwa agejejwe mu rukiko. Ni yo mpamvu tuvuga ko ari intsinzi.”Uyu munyamategeko yavuze ko afite icyizere cy’uko uru rukiko ruzafatira Babou igihano ku buryo abantu bose bazumva ko ibikorwa byo gucuruza inyamaswa zo mu ishyamba bitemewe n’amategeko.

Related posts