Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Naho adapfundira imitwe! Perezida Tshisekedi noneho yatakambiye amadini ngo aze amufashe kurwanya M23.

 

Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11Mutarama 2025 , nibwo yahamagariye abayobozi b’ amadini atandukanye yo muri iki gihugu kuza kwihuriza hamwe bagashaka ingamba zihuriweho zo kugarura umutekano mu Burasirazuba bw’ Iki gihugu hakomeje kumvikana imirwano irimo guhuza leta ya Congo n’ umutwe wa M23.

Ibi umukuru w’ igihugu cya Congo Perezida Tshisekedi yabitangaje mu muhuro yagiranye n’ abahagarariye amadini n’ amatorero atandukanye akorera ku butaka bwa Congo.

Bamwe muri aba bayobozi ba Madini bitabiriye uyu muhuro barimo uyoboye idini rya Kibanguist n’ abayobozi b’ umuryango w’ abayisilamu muri Congo.

Ibi biganiro byari biyobowe n’abipisikopi Gatolika ndetse n’ abahagarariye idini ry’ Abangilikani byibanze ahanini mu gusaba ko hajyaho ibiganiro byikubagaho bigamije gushakira umuti ikibazo cy’ umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ umujyi wa Goma wamaze kujya mu maboko y’ umutwe wa M23.

Arkiyepiskopi Yamapia Evariste usanzwe ari umuyobozi wemewe n’ amategeko w’ idini rya Revival Church wari uyoboye izi ntumwa yerekanye ko impamvu nyamukuru Perezida Tshisekedi yabatumiye ari uko ashaka ko bahuriza hamwe imbaraga zabo mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo

Umubano wa Congo n’ U Rwanda ukomeje kugana ahabi, Congo ifatiye u Rwanda ikindi cyemezo gikomeye

Rayon Sports yinyaye mu isunzu!

Nk’ umwanzuro wafatiwe muri iyi nama, aba bayobozi b’ amadini n’ amatorero banzuye ko hagiye gutegurwa imyigaragambyo izakorwa mu mahoro n’ amasengesho y’ iminsi myinshi yihariye agamije gusaba ko hajyaho amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Related posts