Ubundi inseko ni kimwe mu bintu uzasanga cyongerera abantu ubwiza ariko by’umwihariko igitsina gore, mu Rwanda hari abasitarikazi bagira inseko nziza cyane aho benshi muri bo usanga kubera inseko yabo nziza cyane ibigo byinshi bibabenguka bakajya babyamamariza ariko nanone nubwo ari benshi baseka neza ntabwo ariko Bose baseka kimwe niyi mpamvu uyu munsi tugiye kugaruka kubanyarwandakazi 10 bambere baseka neza mu Rwanda kurusha abandi urebe ko nawe uwo ukunda yaba arimo cyangwa se niba hari uwo twaba twibagiwe umutwandikire muri bitekerezo
Ku mwanya wa 10 w’ibyamamare nyarwanda biseka neza turahasanga umunyamakuru Aissa Kiza! Aissa Kiza ni umunyamakuru kuri Royal Fm akanaba Umwe mu bakora ikiganiro Ishya gica kuri Television Rwanda, uyu mukobwa ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda kubona ifoto ye atasetse byakugora uretse ko nawe ubwe bishoboka ko abizi ko aseka neza uretse ko ku rundi ruhande inseko yiwe ibonwa n’abantu benshi batandukanye aho uzabibonera ku bitekerezo byinshi bizajya biba byatanzwe na benshi bamukurikira ku mafoto menshi Aissa Kiza aba yashyize ku mbugankoranyambaga ze.
Ku mwanya wa 9 w’abasitari nyarwanda baseka neza turahasanga umukobwa wabaye Miss Rwanda 2015 Miss Kundwa Doriane, miss Kundwa nawe wakunzwe na benshi nk’umukobwa useka neza aho yamenyekanye nk’umukobwa umwenyura Kandi agaseka agatembagara maze bikarushaho kuba byiza kabone nubwo atanafite ishinya y’umukara abantu benshi bakunze kuhenderaho bavuga y’uko umuntu uyifite aba asa neza
Ku mwanya wa 8 w’abasitari nyarwanda baseka neza kurusha abandi turahasanga umunyamakuru wa Kiss FM Antoinette Niyongira aho abenshi mu bakunda kumva radio bahoza ku murongo wa Kiss FM bashaka kumva uyu mukobwa ufite ijwi ryiza cyane riherekezwa n’inseko nziza. Uyu mugore uherutse no kwibaruka umwana ni Umwe mu banyamamuru bagira ibiganiro bikundwa na benshi byagera ku kiganiro atungura abakundana cyangwa se abagize isabukuru bikaba akarusho ko hakunze kumvukanamo inkuru zishimisha abatari bake
Ku mwanya wa Karindwi w’abanyarwandakazi baseka neza turahasanga umuhanzikazi Butera Knowless aho ubwiza bwe,inseko ye wongeyeho n’inyinya ibi byose biri mu bituma uyu mugore abantu benshi bamukunda, uyu muhanzi akaba amaze imyaka 10 mu muziki nyarwanda akaba umuhanzi bivugwa ko yirwanyeho aho indirimbo ze zikunze kuza mu ndirimbo z’imbere zikunzwe Kandi uyu muhanzi yagiye yegukana ibihembo bitandukanye mu bihe bitandukanye.
Ku mwanya wa Gatandatu turahasanga umukinnyi wa Filime Nyarwanda Assia Umutoni umukobwa w’umukinnyi wa Filime Nyarwanda kazi w’umuhanga mu gukina kandi useka neza nubwo uyu mukobwa we ubwe utapfa kubona yashyize amafoto ye hanze cyangwa ngo ube wabona ifoto ye aseka.
Ku mwanya wa Gatanu w’abasitari nyarwandakazi baseka neza turahasanga umunyamakuru wa Kiss FM Nibagwire Keza Joana, uyu uzwi nka Miss Keza Joana wamamaye cyane mu bihe byo guhatanira ikamba ry’ubwiza mbere yo kujya mu itangazamakuru nawe akaba Umwe mu banyarwandakazi baseka neza aho nawe wabyibonera ukurikije ubutumwa bwinshi butambuka nyuma y’amafoto akunze gushyira hanze ku mbugankoranyambaga ze, ibi bituma aza ku mwanya wa 5
Ku mwanya wa 4 turahasanga umunyarwandakazi wabaye umustari cyane kumbungankoranyambaga Mbabazi Chadia wamamaye nka Shaddyboo, nubwo amafoto ya Shaddyboo amafoto ya Shaddyboo afata Atari guseka ariyo menshi kurusha ayo afata yasetse usanga abakunda kumukurikira kenshi bakunze gutangarira ubwiza bwe ariko nanone bakibanda ku nseko ye nziza.
Naho ku mwanya wa 3 w’abasitari nyarwandakazi baseka neza kurusha abandi turahasanga umunyamakuru wa RBA kuri KC2 Agasaro Treccy, uyu mukobwa ukwamamara kwe kukaba kwariyongereye ubwo yatererwaga ivi n’umukunzi we Irene Patrick uyu wamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Naho ku mwanya wa 2 w’abasitari nyarwandakazi baseka neza kurusha abandi turahasanga umukobwa wabaye Miss Rwanda 2020 Miss Nishimwe Naomie uyu watorewe ikamba rya Miss Rwanda 2020 yiga muri Segondari mu ishami rya MEG icyo gihe yatowe yambaye nimero 31 akaba yarahagarariye umugi wa Kigali arushanwa n’abakobwa bavuye mu Rwanda hose uyu waje no guhita ahabwa ikamba rya Miss Photogenic n’ubundi muri uyu mwaka, uyu mukobwa rero ukunze kugira inseko nziza iherekejwe n’inyinya niwe dusanga ku mwanya wa 2 w’abasitari nyarwandakazi baseka neza kurusha abandi.
Ku mwanya wa 1 w’abasitari nyarwandakazi baseka neza kurusha abandi mu Rwanda turahasanga umukobwa witwa Uwicyeza Pamela uyu wamamaye cyane ubwo yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019 icyo gihe nubwo atabashije kwegukana ikamba na rimwe, uyu mukobwa yakomeje gukundwa n’abatari bake ndetse baranamukurikira cyane ku mbugankoranyambaga ze bitewe n’ubwiza bwe ndetse nyuma aza kongera kwamamara ubwo byakomezaga kuvugwa ko ari mu rukundo n’umuhanzi nyarwanda The Ben, uretse ubwiza buhebuje bw’uyu mukobwa abantu benshi bavuga ko uyu mukobwa afite inseko nziza cyane itangaje Kandi ijyanye n’ubwiza bwe kabone nubwo adakunda kwifotoza ngo kumwenyura gake kwe gusa biba bihagije