Bonheur wamenyekanye nk’umunyamakuru, yinjiye ku mugaragaro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, asohora indirimbo ye ya mbere yise “Urukundo rw’Imana”, igaragaza ubutumwa bwimbitse ku rukundo Imana ikunda abantu.
Iyi ndirimbo yayifatanyije na Abawe Adalbert na Neema, ikaba igaragaramo ubuhanga mu myandikire ndetse no mu miririmbire, ibintu byahise biyihesha igikundiro mu bayumvise.
Mu butumwa buyigize, Bonheur yifashishije amagambo yo muri Bibiliya, by’umwihariko muri Yohana 3:16, hagaragazwa urukundo rwinshi Imana yakunze abari mu isi kugeza itanze Umwana wayo w’ikinege kugira ngo abamwizera babone ubugingo buhoraho.
Mu kiganiro yagiranye na Kglnews, Bonheur yasobanuye ko kwinjira mu muziki atari impanuka, ahubwo ari umuhamagaro wihariye yumva afite. Yagize ati: “Nahamagawe kuvuga ubutumwa bwiza.”
Yakomeje asobanura ko intego ye ari ukwamamaza urukundo rw’Imana no kwibutsa abantu agaciro k’umusaraba, agaragaza ko iyi ndirimbo ari intangiriro y’urugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu gusoza iyi ndirimbo, humvikanamo amagambo agaragaza ko urukundo rw’Imana ruzana ubuzima bushya, rukuzuza umutima w’umuntu ibyishimo n’amahoro, bigatuma abaho mu munezero.
Indirimbo “Urukundo rw’Imana” yamaze gushyirwa ku rubuga rwa YouTube ndetse no ku zindi mbuga zicuruza umuziki nka DistroKid, aho akoresha izina rya BONHEUR MUSIC.
Mu bijyanye n’ikorwa ryayo, amajwi yatunganyijwe na David Gabris, mu gihe amashusho yakozwe na Bonheart.
Kwinjira kwa Bonheur muri uyu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana byongeye kugaragaza impinduka mu rugendo rwe rw’umwuga, aho yahisemo gukoresha impano ye mu gusangiza abantu ubutumwa bwubaka imitima.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BONHEUR
