Muyango Claudine uri kubarizwa mu Bubiligi yaguze umubavu ugura ibihumbi 600Rwf , bitunguranye benshi  

 

 

Muyango Claudine , uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba numwe mu  bagore bamaze kubaka izina mu kuyobora ibirori bibera mu tubari twiyubashye mu Rwanda no hanze, yishimiye kugura umubavu w’agaciro ugura abarirwa mu bihumbi 600Rwf

Ku Mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026, yifashishije konti ye ya Instagram Muyango urimo kubarizwa i Brussels mu Bubiligi.

Yagiye ahashyirwa ubutumwa bw’amasaha 24 (Stories), maze asangiza amafoto menshi abamukurikira yerekana ko yari mu iduka ricuruza ibicuruzwa bya Louis Vuitton  uruganda rukomeye rw’Abafaransa mu gukora imyambaro,imikufi, amasaha, inkweto,ibikapu, imibavu , n’ibindi by’agaciro.

Muri ayo mafoto Muyango yakomeje yerekana ko yiguriye umubavu akunda witwa Ombre Nomade Eau de Parfum ukorwa n’uruganda rwa Louis Vuitton , uyu mubavu  ukaba uzwiho kugira impumuro yihariye y’indabo z’iroza kandi iyo mpumuro ikaramba.

Uyu mubavu ushobora gukoreshwa n’abagabo n’abagore , uba mu gacupa k’umukara ka Mili Litiro 100, ukaba ugura ama dorali $410 angana n’ibihumbi  600Rwf uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.

Muyango amaze icyumweru i Brussels mu Bubiligi aho yagiye ku wa Gatatu, tariki ya 04 Weurwe 2026 akaba yarayoboye igitaramo cyiswe “Afro Legacy Eve of Women’s Day” cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2026.

Uyu mubyeyi w’imyaka 27 y’amavuko azwiho kwita cyane ku kijyanye no kwirimbisha ndetse akaba ari we wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto “Miss Photogenic” , mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Nyuma yaho uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu yabaye umunyamakuru kuri Isibo TV, akazi yaje kureka muri 2025 ajya gushyira imbaraga mu kuyobora ibirori bibera mu tubari twiyubashye ibimenyerewe nko gu “hostinga”