Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Museveni yakiriye intumwa zoherejwe na Tshisekedi zimugezaho icyifuzo cyo gushaka umuti w’ ibibazo bya M23.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2022, nibwo Perezida w’ igihugu cya Congo, Perezida Félix Tshisekedi , yoherereje intumwa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni , zimugezaho icyifuzo cy’ uko Congo yifuza ko agira uruhare mu gushaka umuti w’ ibibazo by’ umutwe wa M23.

Izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri w’ Ibikorwa remezo muri RDC , Alexis Gisaro , zakiriwe na Museveni zikamugezaho ubutumwa bwa Tshisekedi.

Alexis Gisaro yavuze ko Igihugu cyabo cya Congo cyugarijwe n’ ibibazo by’ umutekeno mucye biri guterwa n’ umutwe wa M23 uhanganye na FARDC, mu ijambo yegejeje kuri Museveni , yavuze ko RDC ikurikije imbaraga afite mu Karere , ntawashidikanya ko yagira uruhare mu gutuma haboneka umuti w’ ibi bibazo. Ati“ Tuzi imbaraga ufite mu Karere kandi twizeye ko umuti utapfa kuboneka utabigizemo uruhare. Twaje kugira ngo tuganire ku nzira zatuganisja ku muti w’ ikibazo dufite”.

Museveni yavuze ko ibiganiro hagati y’ ubutegetsi bwa DRC bwaganira na M23 , bagafashwa na Kenya nk’ uko n’ ubundi ibi biganiro byari byatangiye. Ati“Icyifuzo cyanjye ni ugukemura iki kibazo burundu , hakabaho guhagarika intambara iri kuba, imirwano igahagarara ubundi Kenya ikazamo , hanyuma bya biganiro bigakorwa , ubundi hakabaho gukemura ikibazo”.

Museveni wari uteze amatwi uyu munyapolitiki muri DRC , yavuze ko mbere na mbere hakenewe inzira z’ ibiganiro kurusha iz’ intambara“ Twarwanye intambara kuva kera ku buryo hashize nk’ imyaka igera muri 50 hano muri Uganda ndetse no mu Bihugu by’ ibituranyi. Niba ushaka kurwana kandi ugatsinda ugomba kurwana nyine Intambara”

Perezida Museveni arasaba Congo kuganira na M23 mu gihe ubutegetsi bw’ iki Gihugu bwamaze kwemeza ko uyu mutwe ari uw’ iterabwoba ndetse bukawukura no mu biganiro buri kugirana n’ imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo biri kubera muri Kenya.

Related posts