Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze:Yatawe muri yombi akekwaho Gushyira urusenda ahantu hubashywe k’umugore we kubera yamucaga inyuma

 

Musanze: Haravugwa inkuru ibabaje aho umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gushyira urusenda mu gitsin*aa cy’ umugore we.

Ibi byabereye mu Murenge wa Cyuve , mu Kagari ka Migeshi , uyu mugabo wakoze aya mahano afite imyaka 38 y’ amavuko.

 

Mu kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 38 watawe muri yombi, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gushyira umugore we urusenda mu gitsina.

Aya makuru yamenyekanye mu ijoro rishyira itariki ya 22 Gicurasi 2023, aho uwo mugore w’imyaka 37 yatabaje Umunyamabanga Nshingwabikorwa Akagari ka Migeshi, Ishimwe Justin, avuga ko umugabo we amusutse urusenda mu gitsin***a, nk’uko uwo Gitifu Ishimwe yabibwiye Kigali Today dukesha ino nkuru .l, Ati “Nanjye numvise ari ibintu bidasanzwe, bampamagaye saa sita n’igice z’ijoro, mpita mbwira mudugudu gufasha uwo mugore kugera ku Kigo Nderabuzima cya Gasiza, nanjye njya gushaka uwo mugabo”.l, Arongera ati “Nabajije uwo mugabo ku byo umugore we amuvugaho arabihakana, kubera ko nta bundi bushobozi bwo kwemeza ngo icyaha yagikoze cyangwa ntiyagikoze, nahise mushyikiriza Polisi Sitasiyo ya Cyuve”.

Uyu muyobozi, yavuze ko mu kiganiro yagiranye n’uwo mugore, yamubwiye ko ngo ejo yajyanye n’umugabo we mu kabare kunywa inzoga, ariko umugore ataha mbere y’umugabo, ngo umugabo ubwo yatahaga yasanze umugore yaryamye, ari nabwo ngo umugabo yaje kuryama, mu kanya umugore yumva urusenda ruramurya mu gitsina.l, Ati “Umugabo ngo yatashye asanga umugore we yaryamye, ararya amaze kurya ajya kuryama, ngo umugore yumvise umugabo amukorakora abifata nk’ibisanzwe kubera ko yari umugabo we umukorakora, yumva nta kibazo kirimo aramureka, ngo ni .bwo mu kanya gato yumvise yokerwa mu gitsina, nyuma amenya ko umugabo we ashyizemo urusenda”.

Ngo uwo mugore yahise ahamagara umukobwa we w’imyaka 17, ari nabwo batabaje ubuyobozi bumugeza ku Kigo Nderabuzima, aho mu gitondo Polisi yasabye uwo mugore kujya gutanga ikirego kuri RIB, Sitatiyo ya Cyuve aho bamuhaye n’urupapuro ajyana kwa muganga.

Nk’uko Gitifu Ishimwe akomeza abivuga, ngo mu kiganiro yagiranye n’umugabo w’uwo mugore, yahakanye ko yashyize urusenda mu gitsina cy’umugore we.
Ati “Umugabo namubajije arabihakana, ati umugore wanjye mu myaka tumaranye igera muri 20 twabyaranye abana batanu, ibyo sinabikora”.

Reba inkuru mu mashusho

Mu yandi makuru Gitifu Ishimwe yamenye, yavuze ko mu biganiro yagiranye n’abo bombi (Umugore n’Umugabo), ngo hagaragayemo gukekana gucana inyuma, dore ko bari banabipfuye ubwo bari bakiri mu kabari.Gitifu ati “Nk’uko nabumvise bombi, basa n’aho bakekanaho ikibazo cyo gucana inyuma, kuko umugabo yambwiye ko ejobundi barwanye bapfa ko umugabo ashinja umugore kugurira undi mugabo umusururu, kandi koko nabajije uwo mugore arabyemera ko yaguriye undi mugabo umusururu, mbona ko umugabo arakaye, Arongera ati “Ndetse ubwo uwo muryango wari mu kabare ngo basanzeyo wa mugabo bivugwa ko yaguriwe umusururu n’umugore, abo bagabo baterana amagambo umwe ati ni gute umugore wanjye akugurira umusururu ntabizi, undi ati iyo misururu mwanguriye mumbwire nyibishyure, rwose uko nabibonye icyo bapfa barakekana gucana inyuma”.

Musanze: Umusaza w’imyaka 65 yasanzwe amanitse mu mugozi yitabye Imana, nyuma yo gutuma umwuzukuru we

Related posts