Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze:Imbuto y’ibigori ndetse n’ubushoreke ni zimwe mu mbarutso zatumye umugabo atema uwo bashakanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023 mu Kagari ka Gashinga, Umurenge wa Nkotsi ho mu Karere ka Musanze nibwo hamenyekante inkuru y’ubugizi bwa nabi y’umugabo witwa Hakizimana Innocent w’imyaka 41, ukekwaho gukomeretsa umugore we amutemye agatsinsino.

Inkuru mu mashusho

Mu makuru  twahawe n’abaturage bavuga ko bapfuye imbuto y’ibigori uwo mugabo yashakaga kugurisha, hakiyongeraho no kuba uwo mugore atotezwa n’umugabo mu makimbirane bamazemo imyaka umunani ashingiye ku bushoreke cyane ko uwo mugabo ngo yinjiye urundi rugo mu mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Bikara.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi Bwana Kabera Canisius yatangaje ko uwo mugabo amaze kugezwa mu nzego z’umutekano, nyuma yo gutema umugore we akamukomeretsa, aho bishingiye ku makimbirane.

Aho yagize ati “Uwo mugabo yagejejwe mu nzego z’umutekano, ni amakimbirane bafitanye yo mu muryango. Urebye icyaha uwo mugabo yagikoze mu gitondo mu ma saa mbiri, ntabwo ari ukuvuga ngo yari yasinze, ni amakimbirane ubwabo bafitanye”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru uriya mugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gutema umugore we yari yamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano ni mu gihe kandi umugore umugore ari kwitabwaho n’abaganga mu Kigo Nderabuzima cya Nyakinama.

Related posts