Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze:Abakirisitu barenga ijana (100) batawe muri yombi bari gukora ibinyuranyije n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda yemeje yemeje ko mu ijoro rishyira ku wa 27 kanama 2023 yataye muri yombi abantu 103 baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu baje gusengera mu rugo rw’umugabo witwa  Komezusenge Jacques w’imyaka 52 y’amavuko mu buryo bunyuranije n’amategeko, bakaba baraguwe gitumo.

Inkuru mu mashusho

Aba bafashwe ni abasanzwe biyita ‘Abera b’Imana’ bakaba bari bateraniye kwa Komezusenge mu gisharagati yari yubatse mu gipangu cye.

Mu kiganiro n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwumvaneza yavuze ko bafashwe kubera ko ibyo barimo batabisabiye uburenganzira.

Aho mu magambo ye gize ati “Twabimenye duhawe amakuru n’abaturage bahatuye, kuri ubu bari ku biro by’Akagari ka Rwambogo barimo kuganirizwa n’ubuyobozi ndetse barimo no kwigishwa.”

Ubusanzwe Polisi y’u Rwanda ivuga ko gusenga byemewe ariko ko iyo bidakorewe ahabigenewe, bisaba ko aho bigiye gukorerwa hagomba kubisabirwa uburenganzira mu nzego zibifitiye uruhushya.

Aba biyita “Abera b’Imana” batawe muri yombi ni abaturage baturutse mu turere 13 dutandukanye turimo dutatu two mu Ntara y’Amajyaruguru, aritwo Musanze, Gakenke na Rulindo ndetse ni ahandi.

Related posts