Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze: Yazize amaherere kuko ikirombe ntikigira ibyacyo cyahise cyimuhitana , gusa nyiracyo yabuze

 

Umusore witwa Tuyizere Fabien yagwiriwe n’ikirombe kitagira nyiracyo ubwo yari agiye gucukuramo itaka.Mu karere ka musanze, umurenge wa Kimonyi, akagari ka Buramira umudugudu wa Kabaya niho iki kirombe giherereye, kikimara kuriduka mu ma saha y’igicamunsi kuwa 17 Nyakanga 2023, abaturage bihutiye gutabara uyu musore ariko bamugeraho yamaze kwitaba imana.

Inkuru mu mashusho

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi Goudence Mukasano yemeje aya makuru.“Ni ikirombe kimaze umwaka urenga gihagaritswe gukorerwamo kuko kubera ukuntu bagiye bagicukura cyane bagana mu bujyakuzimu, twabonaga gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Uwo musore rero yakigiyemo, acukuramo itaka tutigeze tumenya icyo yari agiye kurikoresha. Kubera ukuntu ari ahantu hari umworera munini ufite ubujyakuzimu bwa metero ziri hagati ya 25 na metero 50, kandi kikaba gisa n’igicuramiwe n’umusozi, ubwo yari akirimo byahise bimuridukaho arapfa”

Arakomeza ati “Kubera ubwo bujyakuzimu burebure nta n’umuturage upfa kuhisukira ngo ajye kuhacukura itaka. Bo bari banasanzwe babizi rwose, ubu ntawe uramenya impamvu yateye uwo musore kucyishoramo, yewe n’abari bamuzi batubwiye ko ari ubwa mbere yari akigiyemo, dore ko yari anasanzwe afite akandi kazi yakoraga ahandi, kadafitanye isano n’ubucukuzi nk’ubwo”.

 

Ibyakozwe by’ibanze mugukumira ko impanuka yaba itewe niki kirombe, harimo kuhatera ibiti n,urubingo bihakikije ariko kugitindamo itaka ntibirakorwa, gitifu akaba yabisobanuye agira ati “Ibyo biti n’urubingo twabiteye ahakikije icyo kirombe ku bufatanye n’abaturage binyuze mu muganda, ariko kugitinda itaka ngo tugisubiranye burundu biragoye cyane kuko ni harehare cyane. Na n’ubu turateganya kuhongera ibindi biti, ariko by’umwihariko ntiduhwema gushishikariza abaturage kuhirinda, no kutahakorera ubuhinzi kabone n’ubwo haba ari mu mirima icyegereye”.

Musanze igizwe n’imirenge myinsh harimo nuyu wa Kimonyi ukaba wihariye igice kinini ugereranyije nindi mirenge iri muri aka karere, ikaba ikorerwamo ahanini imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye b’itaka ryo kubumba no kubaka

Akenshi rihakurwa rijyanwa mu yindi Mirenge byegeranye cyane cyane yo mu gace k’amakoro, itagira itaka ryubakishwa. Gitifu Mukasano, yibutsa abaturage ko ubucukuzi nk’ubu buba bugomba gukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati “Inzego zibishinzwe yaba ku Karere ndetse n’Ikigo gishinzwe umutungo kamere n’izindi nzego bifatanya, mu byo zibereyeho harimo no gufasha abifuza gukora ubucukuzi mu kubaha ibyangombwa, bakabukora mu buryo bwemewe kuko baba bujuje ibisabwa.

Nk’uyu musore cyahitanye navuga ko azize amaherere, kuko nk’iki ikirombe cyamuhirimyeho ntikigira nyiracyo, binahita byumvikana ko nta bwishingizi bw’impanuka kigira; urumva ko ni ikibazo rwose”.

 

Mu bugenzuzi bukorerwa ibirombe byaba ibicukurwamo amabuye cyangwa itaka byo muri kano gace, hasuzumwa niba biba bifite ibyangombwa byuzuye bibyemerera gukora, gusuzuma iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abakozi harimo no kuba bishyurirwa ubwishingizi, kureba imiterere y’aho biherereye niba bitashyira ubuzima bw’ababikoreramo mu kaga n’ibindi bitandukanye.

Ibi bikaba aribyo byagendeweho icyo kirombe gifungwa, kuko kitari cyujuje ibisabwa. Umurambo w’uyu musore ukimara kuvanwamo, wajyanywe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzumwa.

Related posts