Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze! Yasanzwe mu muryango w’ igikoni cy’ iwabo amanitse mu mukandara we , nyuma yo kwigana ibyo yabonye muri filime ngo nawe azabe nkakomando

 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2023, nibwo inkuru itari nziza y’ umwana w’ umuhungu yitabye Imana azize umukandara we ubwo yarimo yigana abantu bakina muri filime.

Byabereye mu Kagari ka Kaguhu Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Inkuru mu mashusho

 

Amakuru avuga ko uyu mwana w’ umuhungu yasanzwe amanitse mu mukandara we, mu muryango w’igikoni cy’iwabo.

 

Ngo nyina yumvise abana batabaza arasohoka, ari nako n’abaturanyi bahise bahurura, basanga uwo mwana amanitse mu mukandara ku muryango w’igikoni, bagerageza kumugeza mu Kigo nderabuzima cya Bisate, bakigerayo ashiramo umwuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yavuze ko bagikurikirana iby’urupfu rw’uwo mwana, aho ngo mu makuru barimo kubwirwa, avuga ko uwo mwana yaba yageragezaga kwigana ibyo yabonye muri filime, ku bw’impanuka umukandara yakoreshaga ukamuniga.Ati “Ni mu rugo aho yasanzwe mu mukandara, ariko amakuru dufite niyo tugikurikirana kugira ngo koko tumenye niba ari ukwiyahura, kuko ayo turimo guhabwa n’abandi bana bari bahari, batubwira ko uwo mwana hari ibyo ngo yari ari kugerageza kwigana muri filime yabonye, numva uyu mwanya tutahita dutanga amakuru ngo yiyahuye, biracyari mu iperereza”.Arongera ati “Birababaje, biteye agahinda, ntabwo ntekereza ko umwana w’imyaka 11 yaba afite igitekerezo mu mutwe we cyo kwiyahura, reka dutegereze ibyo iperereza riza kugeraho. Ni ibyago ku muryango, ni ibyago by’akarere, ni ibyago by’Igihugu, uwo mwana yashoboraga kuziga akazavamo ugirira Igihugu akamaro, turihanganisha umuryango we”.

Uwo muyobozi, yasabye ababyeyi kujya ijisho ryabo rihora ku bana, avuga ko muri uwo mwanya wahise umwana amanitse mu mukandara, bifatwa nk’icyuho cyatewe n’uko nta muntu wari hafi ye, ngo abe yamutabara mu kibazo”.

 

Related posts