Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze: Umwana w’ umunyeshuri yarinze gupfira ku ishuri nyuma yo kwangirwa n’ ikigo yigagamo ko yajya kwivuza iwabo

 

Ni inkuru y’ inshamugongo yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2022, ubwo umwana w’ umunyeshuri yasabaga uruhushya ikigo yigagaho cy’ ikamubera imbaba cyanga ku muha uruhushya ngo ajye kwivuriza iwabo birangira apfiriye aho yigaga.

Ni amakuru avuga ko uyu mwana yarwaye, ariko uko asaba uruhushya rwo gutaha iwabo ngo yivuze ikigo kikarumwima agasabwa kwivuriza muri infirmerie y’ikigo

Ngo uyu munyeshuri yaba yari amaze ibyumweru hafi bibiri arwariye mu kigo ari naho yaguye, Amakuru ava muri iki kigo kandi akomeza avuga ko urupfu rwe rwaba rwaramenyekanye hashize hafi amasaha atatu apfuye.

Byari biteganyijwe ko uyu munyeshuri witabye Imana ashyingurwa kuri iki cyumweru,gusa iyi gahunda ngoyaje gusubikwa ngo umurambo we ubanze upimwe hamenyekane neza icyamwishe

Muri Ecole des Sciences de Musanze haravugwa urupfu rw’umunyeshuli w’umukobwa wigaga S1 wapfuye ejo kuwa gatandatu taliki 13/5/2023, Amakuru avuga ko uyu mwana wari ufite imyaka 12 yarwaye ariko uko asaba uruhushya rwo gutaha iwabo ngo yivuze ikigo kikarumwima agasabwa

Ni inkuru twavuga ko yashenguye imitima y’ abanyarwanda bamwe batangira kuvuga ko iki Kigo cyigomba gufungwa ngo kuko kitita ku buzima bw’ abana cyangwa abayobozi b’ iki kigo bagomba gukurikiranwa n’ ubuyobozi.

 

Gusa kuruhande rw’ ubuyobozi bwo muri Kariya Karere ntacyo buragira icyo butangaza kuri iyi nkuru iteye agahinda , gusa nituza kumenya ayandi amakuru ku byerekeye niyi nkuru turaza kuyabagezaho.

Reba iyi nkuru yose mu mashusho

 

Related posts