Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze :  Umutobe witwa  “Umuzefaniya” watumye abenshi bata ubwenge

Abaturage bo mu karere ka musanze bahangayikishijwe n’umutobe bita umuzefaniya ukomeje gusindisha abawunywa bagata ubwenge  ibyo bita kuragira inyoni

Umuzefaniya  ni kimwe mu binyobwa bikunzwe  mu karere ka musanze , ni umutobe unyobwa umaze icyumweru uteretse mu ndobo ipfundikiye,
umutobe w’ibitoki uba wongewemo amasukari, pakimaya (umusemburo w’imigati bita igitubura).

Uyu mutobe ukaba uri kunyobwa  na baturage bo mu karere ka musanze   mu mirenge ya  Musanze, Kinigi, Muhoza, Cyuve na Shingiro, hakaba hari abaturage  barikwinubira ubusinzi buri kugaragara mu bitwa abarokore kuva kumukristo kugeza kuri pastol.

Bakaba bavuga ko  benshi  bawunywa mu rwego rwo guhisha ko banywa inzoga.
ndetse   ko hari  n’abajya mu nsengero bamaze gusomaho cyane ko akenshi unyobwa n’abarokore bagera mu nsengero ukabona biyereza kandi baba banyoyeho.

Uwamaze guhaga umuzefaniya ibya Kirisito bimuvamo ugasanga atangiye kurwana n’uwo bashakanye, muri make umuzefaniya nawo uri mu bituma amakimbirane aza mu ngo kandi ugatera ubukene, kuko uwawunyoyeho ahinduka imbata yawo, hari n’abamara kuwunywa ntibatinye kwiyandarika no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa”.

Kayiranga Theobal, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,  yavuze ko  ibyo batari babizi gusa ngo niba iki kinyobwa  giteza umutekano muke bagiye kubikurikirana  abakora n’abanywa uwo muzefaniya bahagarikwa kandi yizeza ko bigiye guhagarara cyane ko  hamenyekanye aho bikorerwa”.

Mu Karere ka Musanze umuzefaniya uje wiyongera ku nzoga z’inkorano zikunze kuharangwa harimo imbutabuta, umurahanyoni, umumanurajipo, Yewemuntu, Mukubitumwice, Karutare n’izindi izo zose zikaba zifatwa nka bimwe mu bihungabanya umutekano muri zimwe mu ngo z’abazinywa.

Ivomo: Imvahonshya

Related posts