Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze: Umusaza w’imyaka 65 yasanzwe amanitse mu mugozi yitabye Imana, nyuma yo gutuma umwuzukuru we

 

 

Ni inkuru ibabaje irimo kuvugwa mu Karere ka Musanze aho umusaza w’ imyaka 65 yasanzwe yashizemo umwuka bigakekwako yaba yiyahuye kuko bamusanze amanitse mu mugozi.

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera umurambo we wabonetse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 .05.2023

Uwatanze amakuru y’ urupfu rwe ni umuhungu we witwa Mushimirwe Innocent , ubwo yari agiye kwa Se mu gitondo mu ma saa moye n’ igice , asanga hakinze arahamagara abura uvuga kandi yabonaga ko urugi rukingiye imbere, agira amakenga yica urugi asanga umubyeyi we amanitse mu mugozi yashizemo umwuka.

 

Umuhungu wanyakwigendera kandi yavuze ko yazindutse atuma uwo mwuzukuru babanaga , akimara kuva aho ngo nibwo uwo musaza yaba yimanitse muri uwo mugozi.

Micomyiza Herman, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gataraga , yavuze ko n’ ubwo ataramenya icyaba cyateye uwo musanza kwiyahura yihanginisha umuryango asize.

Uyu musaza bikekwa ko yiyahuye, afite abana batandatu bose bashatse, akaba yabanaga n’umwuzukuru we kuko uwo bashakanye yitabye Imana mu 1997.

 

Related posts