Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze umukobwa yishe urwagashinyaguro umwana we yari atwite, bitera benshi guhungabana.

 

 

Mu Murenge wa Nyange wo mu Karere ka Musanze , haravugwa inkuru ibabaje aho umukobwa w’ imyaka 22 y’ amavuko yishe umwana we urwagashinyaguro umwana we yari atwite.

Amakuru avuga ko uwo mukobwa yari atuye mu Kagari ka Muhabura , ngo yakuyemo inda yari mu mezi umunani.

Aya makuru yamenyekenye ku mugoroba wo ku itariki 03 Nyakanga 2023, aho abaturage babonye uwo mukobwa ava amaraso, barebye hafi ye bahasanga uruhinja rwapfuye.

Mukamanzi Jeannette, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ninda, yavuze ko n’ubwo uwo mukobwa yari atuye mu kagari ka Muhabura ari naho yakuriyemo inda, ngo yari amaze igihe gito yimukiye mu kagari ka Ninda mu buryo bw’ibanga aho ubuyobozi bw’aba ubw’umudugudu n’ubw’akagari batigeze bamenya ayo makuru.

Uwo muyobozi avuga ko ku mugoroba wp kuwa mbere, aribwo abaturage bamugezeho bashoreye uwo mukobwa asigatiye umwana wapfuye, aho bamushinjaga gukuramo inda y’uwo mwana.Ati “Abaturage batuzaniye uwo mukobwa asigatiye uruhinja rutagihumeka, tugerageje kumubaza ngo atubwire uko yabigenje yanga kutubwiza ukuri, twamubajije aho yarari atubwira ko yari mu murima ahinga, yumvise aribwa mu nda ajya hirya gato mu murima w’ibishyimbo, yicaye ngo abona umwana araje”.

Uwo muyobozi yabajije abamuzaniye uwo mukobwa, aho bamusanze, ati “Abo baturage bamunzaniye, batubwiye ko basanze ari kuvirirana, bamubajije ibyamubayeho ababwira ko ari inyama yo munda yagize ikibazo, barebye hafi ye bahabona uruhinja rwapfuye”.Ngo urwo ruhinja rwari hagati y’amezi arindwi n’umunani n’igice, nk’uko umwe mu bajyanama b’ubuzima yabibwiye Gitifu Mukamanzi, dore ko ngo uwo mwana yari afite ibice by’umubiri byuzuye, aho yari n’umukobwa.

Mu gihe umurambo w’urwo ruhinja wahise ugezwa mu bitaro bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma, uwo mukobwa nyuma yo kuvugwaho gukuramo inda, yahise agezwa mu Kigo Nderabuzima cya Kinigi kugira ngo avurwe, kugeza ubu akaba ari kuri Polisi Sitasiyo ya Kinigi mu nzego z’Ubugenzacyaha.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyisenge Vedaste , yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi zabashyira mu bibazo.Ati “Uwo mukobwa yakuyemo inda, ariko kugeza ubu ntabwo turamenya icyabimuteye, ubu ari muri Polisi Sitasiyo ya Kinigi”.Arongera ati “Urubyiruko rurasabwa kugira imyitwarire ikwiriye, rukirinda ingeso z’ubuzambanyi, rukarangwa n’imico iranga Umunyarwanda”.Uwo mukobwa ngo si ubwa mbere yari abyaye, aho mu makuru atangwa n’abaturage, avuga ko afite undi mwana yabyaye ariko ngo atarera.

 

Related posts