Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze: Umugore bivugwa ko asanzwe agaragaza ingeso mbi , basanze iwe hapfiriye umuntu, inkuru irambuye..

Umugore witwa Sibomana Phelomene ucumbitse mu Mudugudu wa Kamutara mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze , bivugwa ko asanzwe agaragaza ingeso mbi, zirimo kwicuruza no gusinda, bazindutse bajya kumusaba agasubiraa aho yari atuye, basanga ntawuhari ahubwo basanga mu nzu ye hapfiriyemo uwo yari yacumbikiye.

Ngo hari hamaze iminsi Ubuyobozi bw’ Inzego busaba uyu muturage gusubira mu Mudugudu yaturutsemo wo mu Kagari ka Mburabuturo gahana imbibi n’ aka yaje gucumbikamo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Nzeri 2022, Ubuyobozi bw’ Ibanze bwabyutse buza gusaba uyu muturage kubahiriza iki cyemezo cyo kuba yasubira aho yaturutse gusa busanga urugi rw’ aho atuye rufunze.

Muhawenimana Marcelline , Umuyobozi w’ Umudugudu wa Kamutara, yabwiye RADIOTV10 ko ubwo bagerara ku rugo rucumbutsemo uyu mugore , basanze hafunze , bagahamagara ariko bakabura ubikiriza. Yavuze ko byaje kuba ngombwa ko bakoresha imbaraga bagafungura iyi nzu, bagasanga hapfiriyemo umugore witwa Ntirenganya Angelique bivugwa ko yari yaraye acumbikiwe n’ uyu muturage uvugwaho ingeso mbi. Uyu muyobozi akomeza avuga ko bahise bajya gushakisha uyu wari wacumbikiye nyakwigendera , bakaza kumubona avuga ko yari yazindukiye mu kazi mu gihe abaturanyi bavuga ko yari yaramukiye mu nzoga.

Ubuyobozi buvuga kandi ko uyu muturage atari yabaruje uyu yacumbikiye mu gihe bizwi ko muri aka gace , umuntu wese ujemo adasanzwe ahatuye , umucumbikiye abimenyesha inzego z’ ubuyobozi. Ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bwahise bwiyambaza ubuzikuriye ndetse n’ inzego z’ iperereza aho Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rwihutira kuhagera , rugahita rujyana umubiri wa nyakwigendera mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma. Uru Rwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha kandi rwahise rutangira gukora iperereza ku cyaha cyahitanye uyu mugore.

Abaturanyi b’ uyu mugore , bavuga ko yaba uyu witabye Imana ndetse n’ uwamucumbikiye , bombi basanzwe bazwihi kutirwara neza ndetse ko yari yamucumbikiye nyuma yo gusangira inzoga.

Related posts