Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Musanze: Pasiteri yaguwe gitumo muri Lodge ari kumwe n’ umugore w’ abandi barimo gukina ibyabana, ahita atabwa muri yombi

 

Mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’ umupasiteri waguwe gitumo muri Lodge iherereye mu Murenge wa Nyange, ari kumwe n’ umugore w’ abandi , ubundi ahita atabwa muri yombi.

Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Karinzi, Akagari ka Kabeza , umurenge wa Cyuve , wo muri Kariya karere twavuze ahabanza.

Uyu mupasiteri abarizwa mu Itorere rya ADEPR, yitwa Habiyambere , yafatanywe n’ umugore wotwa Uwamariya.

Habiyambere w’imyaka 45 y’amavuko na Uwamariya w’imyaka 30 batawe muri yombi kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023, hashingiwe ku makuru umugabo w’uyu mugore witwa Harindintwari Felicien yari amaze gutanga, ahuruza ko ari gucibwa inyuma n’uwo basezeranye byemewe n’amategeko.

Ubwo aba bombi bari bamaze gufatwa bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinigi.

 

Related posts