Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Musanze: Impanuka yahitanye umwana , batatu barakomereka, inkuru irambuye..

Ni Mudugudu wa Bugese, Akagari ka Mburabuturo , mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze , ku i saa tatu z’ igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Kanama 2022, nibwo habaye impanuka yahitanye uruhinja rw’ amezi ane rwahitanywe n’ impanuka y’ imodoka , yanakomerekeje abandi bantu batatu barimo umubyeyi wari uruhetse.

Imodoka yo mu bwoko bwa Chevrolet yari itwawe n’umukerarugendo, bivugwa ko akomoka mu gihugu cya Kenya, yaturukaga i Nyakinama yerekeza mu Mujyi wa Musanze, ubwo yari igeze muri ako gace, yagonze abanyamaguru bane, barimo bagenda iruhande rw’umuhanda, harimo n’umwana w’uruhinja wari uhetswe n’umubyeyi we, wahise ahasiga ubuzima, mu gihe uwo mubyeyi hamwe n’impanga y’uwahitanwe n’impanuka ndetse n’abandi bagore babiri bari kumwe bagenda, bakomeretse byoroheje.

Amakuru Kigali Today ikesha Polisi y’ u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, avuga ko impanuka yaba yatewe n’ imiyoborere mibi no kutaringaniza ikigero cy’ umuvuduko by’ uwo mukerarugendo wari utwaye icyo kinyabiziga , witwa Musungu Francis Opondo , ari na byo byatumye imodoka ita umukono yarimo isanga abo banyamakuru aho bagendarega irabagonga. Impanuka ikimara kuba, uwari utwaye imodoka yahise ashyikirizwa Polisi Station ya Muhoza , mu gihe umurambo ndetse n’ abakomerekejwe n’ iyo mpanuka , bahise bajyanwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Inkuru dukesha Kigalitoday.

Related posts