Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Imbogo yinjiye mu mujyi wa Musanze iraswa imaze gukomeretsa abantu 3, inkuru irambuye

Mu Karere ka Musanze , mu Murenge wa Muko haravugwa inkuru y’ imbogo yarashwe imaze gukomeretsa abantu batatu ubwo yari itorotse Pariki y’ Igihugu y’ Ibirunga.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022.

Bivugwa ko muri abo bantu bakomeretse harimo uwo yakomerekeje bikomeye wahise ujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.

Ngo iyi mbogo bikekwa ko yatorotse ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ahagana ku i saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba inyura mu Mirenge ya Musanze , Nyange , Cyuve , Muhoza na Muko ariho yarasiwe kuko kuyisubiza muri Pariki byari byananiranye kandi igenda yangiza ibyo isanze.

Mu bo yakomerekeje harimo umugore witwa Mukarugwiza Agnes w’ imyaka 34. Yahuye nayo imukubita ihembe yitura hasi, irangije iramukandagira imwangiza bikomeye mu nda ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Musanze nacyo kimwoherereza mu Bitaro bya Ruhengeri ngo yitabweho n’ abaganga.

Mu bandi yakomerekeje harimo n’ umwana w’ imyaka 13 wo mu Murenge wa Nyange n’ umugabo wo mu Murenge wa Cyuve wikubise hasi ari kuyihunga bikamuviramo guta ubwenge ntabashe kuvuga.

Iyi mbogo yinjiye mu mujyi wa Musanze inyuze mu Murenge wa Cyuve yinjira mu wa Muhoza imanuka ahitwa Nyamagumba, Kabaya yinjira mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Susa ari naho yarasiwe.

SP, Alex Ndayisenga , Umuhuzabikorwa w’ ibikorwa bya Polisi n’ abaturage mu Ntara y’ Amajyaruguru , yashimiye intambwe abaturage bamaze kugeraho yo gutanga amakuru mu gihe babonye hari inyamaswa yasohotse Pariki aho kwihutira kuyica.

Ati“ Turashimira abaturage uko bitwara mu gihe babonye inyamaswa isohotse muri Pariki aho bihutira kubimenyesha Polisi n’ izindi nzego kugira ngo aho bishoboka isubizweyo itaragira uwo ikomeretsa.

Dusanga kugeza ubu baramaze gusobanukirwa akamaro ko kuzibungabunga birinda kuba bazica igihe zasohotse Pariki cyane cyane kuzishobora kuribwa”.

SP Alex yakomeje agira ati“ Nyuma yo kuraswa yajyanwe n’ abashinzwe kubungabunga umutekano wa Pariki kugira ngo itabwe hirindwa ko hagira abaturage bashobora kuyirya kandi ishobora kuba irwaye”.

Iyi ni imbogo ya Gatatu bimenyekanye ko yapfuye muri uyu mwaka kuko muri Mutarama izindi mbogo ebyiri z’ ibimasa zarwanye zikicana.

Kuri ubu muri Pariki y’ Igihugu y’ Ibirunga habarurwa izi nyamaswa z’ imbogo zibarirwa muri 30.

Related posts