Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze ibisambo byagiye kwiba abanyeshuri bo muri Kaminuza basanga baryamiye ijanja ariko ibyo babakoreye byatumye batazongere guhirahira biba

Mu ijoro ryo kuri uyu kabiri tariki 26 Nzeri 2023 ni bwo abantu bagera kuri babiri batawe muri yombi  bakekwaho kwiba ibikoresho by’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya INES-Ruhengeri, bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bikaba byabaye ubwo binjiraga mu nzu icumbikamo abanyeshuri babiri biga muri iryo shuri riherereye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze,bakiba ibikoresho birimo imashini ya Laptop, imyambaro, amavarisi n’ibindi.

Gusa abo banyeshuri bakimara kumva ko batewe n’abajura, batabaje irondo rirabatabara, babiri muri abo bakekwaho ubujura bahita bafatwa.

Mu bintu bitandukanye byari byibwe birimo imyambaro n’ibikapu nibyo byamaze gufatanwa abo bakekwaho ubwo bujura ni mu gihe kandi Laptop yo igishakishwa.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhengeri Bwana Ally Niyoyita na we yemeje ibyayo makuru avuga ko babiri muri abo bajura  bamaze gutabwa muri yombi ndetse bakaba bamaze no gushyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Muhoza.

Aho mu magambo ye yagize ati “Abo banyeshuri bakimara guterwa n’abajura, batabaje irondo rihita ribatabara, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa, aho bamaze gushyikirizwa Polisi Sitation ya Muhoza, bimwe mu byo bari bibye nabyo byafashwe”.

Related posts