Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze: Bakomeje gusaba ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’urugomero rw’amashanyarazi, amaso yabo yaheze mu kirere

 

 

Aba baturage bo mu karere ka Musanze, bavuga ko ubwo hakorwaga urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya Kabiri, ngo hari imitungo yabo yagiye yangizwa harimo nk’imirima yabo yagiye irengerwa n’amazi ngo bakizezwa ko bahabwa ingurane vuba bidatinze none hakaba hashize imyaka icumi irenga bategereje ko bazahabwa imitungo yabo bagaheba.

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN Tv dukesha iyi nkuru bavuga ko bibaza niba bazishyurwa cyangwa ngo byararangiriye aho

Umwe yagize ati “Kano kanya baratubwira ngo amafaranga azasohoka iki gihe ni iki, mu ngengo y’Imari, ejo ngo azasohoka, umwaka ukihirika,undi ukaza ukagenda, tuzahora muri urwo”?

Kubera igihe gishize batarahabwa ingurane y’imitungo yabo bavuga ko ibi byabagizeho ingaruka nyinshi zirimo n’ibibazo by’ubukene bakaba basaba ko bafashwa bagahabwa ingurane z’imitungo yabo yangijwe ubwo hakorwaga uru rugomero ngo barebe uko basohoka muri ibyo bibazo.

Rutazigwa Louis ni umukozi ushinzwe gutanga ingurane mu kigo gishinzwe ingufu LEG, avuga ko impamvu aba baturage batarahabwa ingurane z’imitungo yabo yangijwe ubwo hubakwagwa uru rugomero rwa Mukungwa ya Kabiri ngo ni uko hari abaturage bamwe batari bujuje ibyangombwa basabwaga avuga Kandi ko Hari abo bari basangiye iki kibazo bamaze kwishyurwa abasigaye nabo bakizezwa ko bazishyurwa mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka.

 

Abaturage bagera kuri 26 nibo bavuga ko baheze mu gihirahiro, nyuma y’aho imitungo yabo imaze imyaka igera ku icumi yangijwe n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya Kabiri bagategereza bagaheba nyuma y’uko hari bagenzi babo bagiye bishyurwa gusa bo amaso akaba yaraheze mu kirere

Related posts