Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze: Abakobwa 300 bari mu byishimo bikomeye nyuma yo guhabwa kotegisi ( dore ikintu zigiye kujya zibafasha).

Abana b’abakobwa bagera kuri 300 biganjemo abakomoka mu miryango itishoboye biga mu mashuri yisumbuye, bahawe kotegisi zishobora kumeswa zikongera gukoreshwa, mu rwego rwo kubarinda kongera gusiba mu gihe bagiye mu mihango ntibabone ibikoresho bifashisha.

Ni ibikoresho bahawe n’umuryango utegamiye kuri leta wita ku bana babyariye iwabo bakiri bato bakanigishwa kubungabunga ibidukikije ” Muhisimbi Voice in Youth Conversation”, ari nabo bakoze izo kotegisi bise Made in Kinigi, ku bufatanye n’umuterankunga wabo Lydia Goedhuis uturuka muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Aba bana bahawe kotegisi bavuga ko bisimye cyane, ndetse batazongera gusiba no kugira ipfunwe ryo kujya mu bandi ngo kuko iyo bajyaga mu mihango basibaga ishuri kubera kubura ubushobozi bwo kuzigurira, cyangwa bagatinya gukina n’abandi batinya ko bakwiyanduza bakabaseka.

Uwitonze Devotha wiga mu mwaka wa mbere yagize ati ” Ndishimye bikomeye, byangoraga kuba mu rugo bangurira kotegisi buri kwezi kuko nta bushobozi bwabonekaga, najyaga mu mihango ngasiba kuko natinyaga ko niyanduza bakanseka, cyagwa nkirwanaho ngakoresha ibitambaro ariko nabyo nkirinda gukina n’abandi nanga ko kagwa ngaseba, none Muhisimbi iduhaye kotegisi nziza idukuye mu bwigunge Imana isubize aho bakuye ibongerere ubushobozi bagere no ku bandi bababaye nkatwe”

Nyiramahirwe Chance nawe ati” Abenshi dukomoka mu miryango itifashije ku buryo kubona igihumbi cya buri kwezi byo kugura kotegisi bigoye, ugasanga uwagiye mu mihango asiba bikatugiraho ingaruka zo gutsindwa, none tubonye kotegisi tuzakoresha igihe kirekire, zizajya gusaza wenda Muhisimbi yabonye izindi zizisimbura twige neza twisanzuye nta kwitinya”

Umuyobozi wa Muhisimbi Voice in Youth Convervation Harelimana Emmanuel avuga ko igikorwa nk’iki kigamije gushyigikira umwana w’umukobwa mu burezi, ariko kandi ngo ni n’uburyo bwo kurengera ibidukikije babibungabunga.

Yagize ati ” Abana b’abakobwa twabahaye kotegisi ni abaturuka mu miryango itifashije, aho twasanze abenshi iyo bagiye mu mihango basiba kuko nta bikoresho byo kwifashisha babonaga, ibi rero tubikoze tugamije kwita ku myigire y’umwana w’umukobwa tumurinda ko hari icyamusubiza inyuma ahubwo bajyane na basaza babo”

Akomeza ati ” Ikindi iyo bakoresheje za kotegisi zikoreshwa rimwe zikajugunywa bazita aho babonye kuko zitabora zikangiza ibidukikije, ariko izo tubahaye zibasha kumeswa bakongera kuzikoresha, zikozwe mu myenda ibasha kubora ku buryo nta kibazo byateza ku bidukikije, ikindi zikozwe mu buryo bwa gihanga ku buryo uyambaye atabasha kwiyanduza ndetse ubona ari ibintu bifite isuku ihagije, by’umwihariko turashima cyane umuterankunga wacu “Lydia Goedhuis watumye tubasha kubigeraho”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gushimangira gahunda y’Uburezi bufite ireme cyane ku mwana w’umukobwa, ashimangira ko nabo bakomeje gukora ibishoboka ngo hatagira ikibabangamira mu myigire yabo.

Yagize ati” Turashima uruhare rw’abafatanyabikorwa bacu mu iterambere ry’Akarere muri rusange, ibyo Muhisimbi yakoze bigamije gushyigikira ireme ry’Uburezi cyane ku mwana w’umukobwa kuko hari abajyaga basiba bagiye mu mihango kuko badafite ubushobozi bwo kubona kotegisi, ikindi turacyakora ibishoboka ngo kuri buri kigo habe icyumba cy’umwana w’umukobwa kirimo n’ibikoresho byose byamufasha, hari aho byageze n’ahasigaye uko ubushobozi buzajya buboneka tuzajya tubihageza”

Abana b’abakobwa bagera kuri 300 nibo bahawe kotegisi zikozwe mu myenda yabugenewe ku buryo zibasha kumeswa zikanikwa ku zuba zikongera gukoreshwa, aho agapaki kamwe karimo udukoresho dutandatu harimo imyenda y’imbere ibiri (Underwares) byose hamwe byatwaye angana na Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Baranzwe n’ibyishimo bikomeye nyuma yo guhabwa izi kotegisi ngo kuko batazongera gusiba ishuri bagiye mu mihango
Aba bana nyuma yo guhabwa izi kotegisi bigishijwe n’uko zikoreshwa

Related posts