Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Murindahabi Irene nyuma yo kuva I Burundi, abakorera itangazamakuru kuri YouTube baramushinza kubagirira ishyari

 

Umunyamakuru akaba n’ushinzwe kureberera inyungu z’itsinda rigizwe na Vestine na Dorcas baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Murindahabi Irene, nyuma yo gukuka I Burundi mu gitaramo aba bakobwa baherutse kuhakorera tariki ya 23 Ukuboza 2023, Kuri ubu abakorera umwuga w’itangazamakuru Ku rubuga rwa YouTube bari kumunenga cyane.

Wakwibaza uti baramuziza iki?

Mbere y’uko iki gitaramo kiba Murindahabi Irene yari yabanje gutangaza ko nta muntu wemerewe gufata amashusho y’iki gitaramo ngo abe yajya kuyashyira ku rubuga rwa YouTube cyangwa n’ahandi hacururizwa amashusho gusa ariko uwumvaga abishaka yagombaga kubanza kujya kubyakira uburenganzira yabuhabwa akabona kwemererwa gufata Aya mashusho.

Kuri ubu bamwe mu bakorera kuri YouTube bagiye gusaba ubwo burenganzira uwitwa Modeste warubishinzwe ndetse ngo bemererwa kuba bafata ayo mashusho.

Gusa ubu bari gushinza Murindahabi Irene kubagirira ishyari bitewe nuko nyuma yo gushyira ayo mashusho ku rubuga rwabo rwa YouTube, Irene yahise abarega kuri YouTube, ibi byaje gutuma aya mashusho ahita asibwa kuri uru rubuga rwabo, mu gihe bo bavuga ko bafashe aya mashusho babiherewe uburenganzira.

Ibi bikaba bikomeje guteza amakimbirane hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda, aho impande zombi bakomeje kwitama bamwana.

 

Related posts