Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muri za Ngabo za EAC zizahangana na M23, iz’u Burundi zamaze gusesekara muri Congo. Umuriro ushobora kuba ugiye kwaka mu burasirazuba bwa DRC

Nkuko byari byafashweho umwanzuro mu inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC iheruka kubera i Nairobi ko ingabo zihuriweho z’akarere ka East African community zoherezwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ihateza umutekano mucye cyane cyane M23, ubu Ingabo z’igihugu cy’u Burundi zamaze gusesekara muri Congo ahategerejwe n’izindi zituruka mu bindi bihugu bitarimo u Rwanda.

Ingabo z’u Burundi zinjiye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zikambika mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare kiri ahitwa Luberizi muri Kivu y’Amajyepfo. Izi ngabo ngo zinjiye zifite ubutumwa bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko umuvugizi w’ingabo muri Congo Mark Elongo yabitangaje.

Mu kwemeza ko ingabo z’u Burundi zageze muri Congo umuvugizi wa FARDC Lieutnant Mark Elongo ati “Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kanama ingabo z’u Burundi zinjiye mu buryo bwemewe n’amategeko muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu gace kari mu nshingano za operation Sokola ya kabiri muri Kivu y’Amajyepfo”.

Lieutnant Mark Elongo yakomeje avuga ko izi ngabo z’u Burundi ziri mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Luberizi. Ngo inshingano zifite ni izo kurwanya imitwe y’inyeshyamba ikorera ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko Lt. Mark Elongo abivuga ngo izi ngabo zizaba zikorana n’ingabo za Leta ya Congo FARDC muri ubu butumwa.

Uyu muvugizi wa FARDC yahamagariye abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gutuza kandi bagakorana n’izi ngabo kugirango babashe guhashya imitwe ikorera ku butaka bw’igihugu cyabo. Ubwo abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba bemezaga gushyiraho ingabo zihuriweho z’akarere byari mu rwego rwo gushakira umutekano urambye Akarere k’Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu gusenya imitwe yitwaje intwaro ihakorera.

Ingabo z’u Burundi nizo zisesekaye bwa mbere, ariko n’izindi zo mu bihugu bya East African community zitegerejwe mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariko ntihazaba harimo ingabo z’u Rwanda RDF kubera ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yanze ko u Rwanda rwoherezayo ingabo kuko irushinja gutera inkunga umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bw’iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Related posts