Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muri DR Congo ibintu bikomeje kudogera nyuma yaho M23 iburiye abatuye Goma noneho M23 isohoye itangazo rikomeye. soma witonze ibikubiye muri iritangazo!

Repuburika iharanira demokarasi ya Congo imaze igihe iri muntambara ikomeye cyane irikuyihuza n’abarwanyi ba M23 ndetse binavugwako igisirikare cya leta FARDC kimaze gutakaza abasirikare batabarika muri iyintambara aho benshi bagiye bagwa mumitego y’aba barwanyi bikaba arinayompamvu aba barwanyi babashije kwigarurira uduce dutandukanye batsinze abasirikare ba leta FARDC.

Kurubu rero ikigezweho, nuko aba barwanyi bamaze gusohora itangazo ryamaganira kure ibyasohotse muri raporo y’umuryango w’abibumbye aho iyo raporo yavugaga ko aba barwanyi ba M23 baba bahabwa ibikoresho bibafasha muntambara yabo bakabihabwa n’u Rwanda kugirango barwanye abarwanyi ba FDLR basize bakoze Genocide hano mu Rwanda. M23 yatangaje ko ntahantu nahamwe ihurira n’urwanda ndetse itangaza ko ntan’inkunga nimwe bahawe banongeraho ko batayikeneye.

Igikomeje gutera ubwoba ingabo za repuburika iharanira demokarasi ya Congo FARDC, nukubona abasirikare batanagera kuri battayo 10 zifatana uduce dutandukanye igisirikare cy’igihugu, ariko nanone bakagenda babishinjanya ko bamwe na bamwe bashobora kuba bagambanira abandi bikaba aribyo bituma aba basirikare baneshwa umusubirizo.

Hashize kandi amasaha make, umuyobozi wa M23 mubya gisirikare Generali Sultan Makenga atangarije ijwi rya Amerika ko mugihe bazaramuka bafashe umujyi wa Goma, abatuye muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo badakunda M23 bazashake aho bajya ngo kuko n’igihugu cyose bazaba bagifashe. gusa uyumugabo aherutse no gutangariza abatuye Goma ko nabo bagiye kugerwaho nibyageze kubatuye muduce twa Bunagana na Rutshuru uduce aba barwanyi bamaze igihe bagenzura.

Related posts