Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muri Car Free Zone yo mu Biryogo batatu baturikanwe na Gaz abakiriya barimo kunywa agasembuye baragwirirana bakizwa n’ amaguru , inkuru irambuye…

Mu mujyi wa Kigali , ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Nyakanga 2022, ku rubuga rwa twitter hacicikanye ifoto igaragaza , muri Car Free Zone yo mu Biryogo , abakozi batatu bakora muri cantine yari irimo barakomereka bikomeye cyane ku gihimba ku buryo bahise bajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Biravugwa ko iyo Gaz aribwo bari bakiyogura , bacanye umwambi kugira ngo bateke , ihita iturika ako kanya.

Amakuru avuga ko abakozi bari mu nyubako yari irimo bahise bakomereka bikomeye , ku buryo ku gice cyo hejuru bamwe bari bakomeretse mu buryo bugaragara.

Bivugwa ko hari abari bumvise ko igiye guturika kubera umwuka wayo , bahita bakizwa n’ amaguru.

Inzego zishinzwe ubutabazi zahise zihagera , zitwara kwa muganga abari bakomeretse.

Usibye abo bakomeretse batwitswe na Gaz, abandi bakomeretse ni abakiliya bari bagiye kunywa icyayi no kurya capati bagwiriranye bahunga.

Related posts