Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Murayibona iri mu yindi sura! Rayon Sports abakinnyi 11 irabanza mu kibuga batumye APR FC igira indi mitekerereze

 

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bari bafite ibibazo bikomeye, 11 umutoza Haringingo Francis azabanza mu kibuga batumye APR FC yongera gutekereza uko izakina nabo

Kuri uyu wa gatandatu rurambikana hagati ya APR FC na na Rayon Sports, mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro. Ikipe ya Rayon Sports irimo kwifuza cyane iki gikombe nubwo bitaraza kuyorohera bitewe nibyo abakinnyi ba APR FC bari guhabwa n’ubuyobozi kugirango batware iki gikombe.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje abakinnyi ko batwara iki gikombe maze basabe nabo ibyo bifuza byose. Rayon Sports umuyobozi wayo Uwayezu Jean Fidel nawe yatangaje ko abakinnyi bazahabwa amafaranga atari macye bitewe n’ibyishimo baraba bahaye abafana ba Gikundiro.

Umutoza wa Rayon Sports utaragize ubwoba kubera ibibazo abakinnyi b’iyi kipe bagaragaje, aremeza ko APR FC barayitsinda mu buryo bworoshye kandi ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka w’imikino. Abakinnyi 11 umutoza Haringingo Francis arabanza mu kibuga kuri uyu wa gatandatu baraza mu yindi sura itandukanye ni uko benshi biyumvishaga ko uyu mukino woroshye.

Abakinnyi 11 Haringingo Francis azabanza mu kibuga ku munsi wejo

Mu izamu: Hakizimana Adolphe

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Ganijuru Ellie, Mucyo Didier Junior

Abo hagati: Rafael Osaluwe Olise, Hertier Luvumbu Nzinga, Ngendahimana Eric,

Ba rutahizamu: Leandre Willy Essomba Onana, Moussa Essenu, Joachim Ojera

Related posts