Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mukansanga Salim ari mu mazi abira nyuma yuko ari umusifuzi mpuzamahanga

 

Umunyarwandakazi akaba n’umusifuzikazi Mukansanga Salim ndetse na Sam Uwikunda basabiwe na FIFA ikintu gikomeye kuri buri mukino bazajya basifura muri shampiyona y’u Rwanda.

Hashize igihe Mukansanga Salim ndetse na Sam Uwikunda bahawe uruhushya rwo kuba abasifuzi mpuzamahanga bakomoka hano mu Rwanda ndetse bakaba banabigaragaza mu mikino imwe n’imwe bagenda basifura hano muri Shampiyona yacu.

Nyuma yaho FIFA ibonye ko abasiguzi bayo mpuzamahanga ntaraporo ihagije yabo babona, yamenyesheje FERWAFA ko imikino ya Shampiyona Sam Uwikunda hamwe na Mukansanga Rhadia Salim bazajya basifura hazajya hoherezwa Drone ifata amashusho kugirango bajye bamenya uko aba basifuzi babo bitwaye.

Ibi bivuze ko kuba bashyiriweho kujya basifura imikino Raporo itangirwa ku gihe ntakosa na rimwe bemerewe gukora kugirango bitabicira izina ku babagenzura buri gihe.

Aba basifuzi nibo wavuga bahetse ibendera ry’u Rwanda mu mupira w’amaguru muri Afurika ndetse n’isi yose ukurikije aho bamaze kuzenguruka basifura. Sam Uwikunda aheruka mu mikino itandukanye ya Champions League nyafurika naho Mukansanga Salim we aheruka mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 ndetse akaba yarasifuye no mu gikombe cy’Isi cyatwawe na Argentina.

Uyu munyarwandakazi agiye no gusifura igikombe cy’Isi cy’Abari n’abategarugori kiratangira muri uyu mwaka. Salim kandi hari n’ibihembo agenda atsindira bitandukanye bijyanye ni uko arimo kwitwara mu mupira w’amaguru kumugabane w’Afurka muri iyi minsi.

 

Related posts