Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga:Hari umukobwa w’imyaka 47 uri kurira ayo kwarika nyuma yo gutanga amafaranga ku musore yifuza ko bazabana akaramata bikarangira bamuteye uw’inyuma.

Mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe haravugwa umukobwa w’imyaka 47 witwa Mukabagema Liberatha uvuka mu karere ka Nyamasheke ushinja mwene wabo witwa Meshake {Mechalk] kumurangira umusore w’imyaka 38 ngo bazabane bikarangira amuriye amafaranga agera  ku bihumbi magana atandatu by’amafaranga y’u Rwanda (600000FRW) bakamarana ibyumweru bigera kuri 3 gusa.

Radio&TV1 dukesha iyi nkuru yabwiwe na Mukabagema ko uyu mwene wabo witwa Meshake (Mechalk) yamusabye ibihumbi 50 FRW ngo amurangire umusore babana uyu bene wabo niko kumuhuza n’uwitwa Tuyisenge gusa bamarana ibyumweru bigera kuri bitatu agahita amuta.

Uyu Mukabagema kandi avuga ko agahinda afite ari uko uyu Tuyisenge yamusabye ibihumbi 600 FRW byo kubaka inzu bazabanamo akabimuha undi babana akamuta kandi bari basezeranye ko bazabana akaramata..

Aho mu magambo ye yagize ati”Yandongoye ibyumweru bitatu gusa ahita ansiga njyenyine rwose mumfashe munkorere ubuvugizi.”

Mu kuganira n’uyu musore ushinjwa ibi byaha witwa Tuyisenge yatangaje ko ibivugwa ari ukubeshya kuko ngo Mukabagema yamugurije ibihumbi 200 FRW byonyine ndetse atigeze yemera ko bazabana.

Uyu musore kandi yemeza ko yayamusubije akayanga ndetse ko uyu mugore yaje mu rugo rwe ngo babane akaharara ijoro rimwe ryonyine yamara kumenya ko ashaka ko babana niko guhita yitabaza inzego z’ubuyobozi ziramwirukana.

Uyu Tuyisenge kandi yatangaje ko batigeze baryamana ndetse yemera ko Mukabagema yamugurije ibyo bihumbi 200 FRW gusa agatungurwa no kumva avuga ko yamuhaye 600.000FRW.

Uvugwa ko yari umukomisiyoneri witwa  Meshake [Meschack] we yabwiye Radio&TV1 ko yasabye Mukabagema kureka Tuyisenge akamushakira undi mugabo gusa akaza kubyanga ahubwo akamubwira ko uyu ariwe Imana yamweretse.

Uyu kandi yakomeje avuga ko atigeze yakira amafaranga ya Mukabagema ngo amushakire umugabo nkuko uyu yabimushinje.

Gusa ubwo twakoraga iyi nkuru Inzego z’ubuyobozi zari zamaze kwinjira muri iki kibazo buri gukurikirana ngo gishakirwe umuti.

Related posts