Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga yiciriye urubaza! Umugabo yavuye iwabo yibye,  ageze mu nzira yikanze umuntu ahita yiroha muri Nyabarongo

Ni umugabo wahuye nuruva gusenya ,  ubwo bivugwa ko yavuze iwabo yibye ,  ubwo yari ageze munzira yikanga abantu ahita yiroha mu mugezi wa nyabarongo.

Uyu mugabo bivugwa ko yari afite izina rimwe yitwa Kagirinka yari atuye mu Kagari ka Gasharu ,  mu Murenge wa Nyabinoni wo mu Karere ka Muhanga ,  birakekwa ko yavuye iwabo yibye , yikanga abarimo inzego za DASSO ahita yiroha muri Nyabarongo,   kugeza ubu ntabwo umurambo we uraboneka.

Nk’ uko amakuru abivuga ngo urupfu rwe rwamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2023,  mu masaha yigitondo.

Amakuru y’urupfu rwa Kagirinka udafite irindi zina rye rizwi, yamenyekanye mu gitondo cy’uyu wa Gatanu taliki ya 19 Gicurasi, 2023.

Nk’ uko byemejwe n’ Ubuyobozi bw’ Akarere ka Muhanga , ngo uyu mugabo hamwe n’abandi babiri bagiye kwiba, bashaka kwambukana bajya mu Murenge wa Ngororero ararohama.

Mayor wa Muhanga ,  Kayitare Jacqueline ,  yabwiye Umuseke dukesha ino nkuru ko   amakuru yahawe n’inzego bakorana, ari uko Kagirinka yabanje kugororerwa IWAWA, agaruka mu buzima busanzwe iwabo i Nyabinoni.

Uyu muyobozi yavuze ko  muri ubwo bujura bamukekaho yashatse gucikira mu Karere ka Ngororero, ariko hafi y’ikiraro cya Nyabarongo aho bita kwa Bourget, ahabona inzego za DASSO zirimo gukora ubukangurambaga kuri mutuweli y’umwaka utaha wa 2024.

Aho yari ari hari nko ku kirometero kimwe n’aho izo nzego zari zihagaze, zishishikariza abaturage kwishyura imisanzu ya mituweli.Kayitare Jacqueline ati Yiciriye urubanza akeka ko ibyo yibye babimufatana, niko kwiroha mu mugezi wa Nyabarongo.”

Avuga ko ayo makuru y’uko yiroshye muri Nyabarongo atazi koga, bayabwiwe n’abo bari kumwe na bo bakekwaho ubujura, bo muri Ngororero bo, bagerageje kumwogana biranga arabacika.

Mu byo uriya musore yibye ngo harimo intama ya nyina umubyara, yayigurishije mu isoko rya Rusuri ku wa Gatanu ushize.
Yanibye ihene y’umuturanyi wabo na telefone y’umuturage yibye ku wa Kabiri.

Yavuze kandi ko yari aherutse gutema umuntu amuca agatoki, ndetse akaba hari uwo aherutse kurisha imbwa yagendanaga.

Kayitare yavuze ko  izo nzego za DASSO zitigeze zimenya ko hari abantu biroshye muri Nyabarongo, kuko iyo zijya kubimenya ziba zaratanze raporo uwo muntu agashakishwa hakiri kare, Yavuze ko batangiye gushakisha umurambo we kuva igihe bamenyeye amakuru.

Uyu Muyobozi avuga kandi ko ayo  makuru bahawe n’izo nzego avuga ko uyu Kagirinka yagororewe IWAWA, ariko ntiyacika ku ngeso z’ubujura bamushinja.

Kigali: Umuryango ibintu byose biri hanze nyuma yo guterezwa Cyamunara n’ubuyobozi.

Uyu muyobozi yasoje avuga ko  kwiroha muri Nyabarongo atari cyo gisubizo yari gufata atazi koga.

Related posts