Polisi y’u Rwanda yarashe umujura ukekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi ahita apfa ako kanya mu gihe yari atahuwe maze akagerageza kurwana nayo akoresheje intwaro. Polisi ivuga ko yagerageje gutema Abapolisi yufashishije umuhoro bibatera kwirwanaho nkuko bari mu kazi baramurasa.
SP Emmanuel Habiyaremye, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko iraswa ry’uyu musore utaramenyekana kugeza ubu, ryabereye Karere ka Muhanga, umurenge wa Mushishiro , mu kagari ka Munazi ,umudugudu wa Kiyoro, mu ma munani n’iminota 50 zijoro.
Agaragaza ko uyu musore ubwo yahuraga n’aba Polisi bari mu kazi kabo k’irondo, yabikanze bamuhagaritse abangura umuhoro bigaragara ko yari yiteguye kubatema, bituma bamurasa ahita atatakariza ubuzima
Yagize ati“Abapolisi bamusanze atwika izo nsinga yari amaze kwiba, kubera ko yari yitwaje ibikoresho bitandukanye birimo n’umuhoro ashaka kubatema nta kindi bari gukora bamurashe bimuviramo urupfu.”Yarashe umwanya agira inama abantu bose bafite iyo ngeso yo kwiba insinga z’amashanyarazi, kubireka bakabicikaho kuko bihungababya iterambere ry’iguhugu .
SP Emmanuel Habiyaremye yasoje yibutsa kandi abaturage ko bakwiye gukaza amarondo no kwicungira umutekano buri wese aba ijisho rya mugenzi we.
Umuturage wo muri uyu mudugudu wa Rwimpundu wo mu Murenge wa Mushishiro, Nyiramana Clémentine nawe ahamya ko mu minsi mike ishize abajura bibye insinga z’amashanyarazi ku rugo rwe. Ni amashanyarazi avuga ko bahawe na Perezida Paul Kagame kubera ko bari mu cyiciro cy’abatishoboye bongera gusubizwa mu mwijima n’abajura babahekuye.
Yabigarutseho avuga ari “Bamaze kwiba badusubiza mu bwigunge twari twaribagiwe, ubu abaturanyi nibo bongeye kwishakamo ubushobozi baduteranyiriza izindi nsinga tuwusubizamo.” Uyu mubyeyi ashimira cyane inzego z’Umutekano zibafasha mu nzira yo guhasha ubujura, akavuga ko bagomba guhanwa bihanukiriye kuko bangiza ibikorwa by’iterambere bikabadindiza imibereho yabo.
Bankundiye Noheli nawe yungamo avuga ko umunsi abo bajura biba insinga bazengurutse mu midugudu itandukanye biba insinga z’abaturage benshi mu ijoro rimwe.
Yagize ati “Abajura barasubuia inyuma gahunda ya Perezida Kagame yo kwegereza umuriro w’amashanyarazi abaturage batagira umubare.”
Abantu barenga 170, ni bo Polisi imaze gufata mu Ntara y’Amajyepfo bakekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi n’abazigura bakaba barafatanywe insinga zifite metero 1687 z’uburebure.
SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko abenshi mu bafashwe bakekwaho iki cyaha cy’ubujura batuye mu Karere ka Muhanga.
Hari bamwe mu baturage bavuga ko iki kibazo cy’abiba insinga z’amashanyarazi gikomeje, cyazavangamira gahunda ya NST1 yo kuba mu mwaka wa 2024 ingo zose z’abaturage zizaba zikoresha umuriro w’amashanyarazi. Ni mu gihe umurambo wa Nyakwigendera waje kujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa.
Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo y’ 182 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
UMWANDITSI: NDAYISHIMIYE Libos