Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga: Umusaza warindaga izamu ku ishuri yasanzwe yapfuye benshi bagira ubwoba,  gusa haricyo barimo gukeka

Ku ishuri ribanza rya Biti riherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga ,  nibwo umusaza w’ imyaka 62 warindaga kuri iryo shuri yasanzwe yapfuye urupfu rutunguranye , bamwe bavuga ko bishobora kuba ari abajura bamuteze bakanamwambura utwo yari afite.

Amakuru akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera ,  witwa Bizimana Sylvere wabonetse kuri uyu wa Kane tariki ya 30. 03. 2023,  hafi y’ iri Shuri Ribanza rya Biti ryo mu Mudugudu wa Biti mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace kabereyemo ayo mahano babwiye Igitangazamakuru RADIOTV10 dukesha ino nkuru ko nta bikomere basanze umurambo wari ufite ariko bakaba bakeka ko ashobora kuba yagiriwe n’ abi n’ abagizi ba nabi.

Nyiri urugo rwasanzweho uyu murambo imbere y’amarembo yarwo, yavuze ko na we yaje kureba ubwo yahuruzwaga n’abantu bamubaza niba yabonye uyu murambo.Ati Naje mpasanga abandi bantu, mbyakira gutyo nyine ntakindi nari kurenzaho kuko nari ntegereje kumenya nkuko abandi bategereje.”

Hari andi makuru avuga ko nyakwigendera atari yanaraye izamu kuko yari yahamagaye mugenzi we yagombaga gusimbura ku izamu, akamubwira ko aza kuhagera atinze ngo kuko hari uwari ugiye kumusengerera agacupa, Undi muturage ati Mugenzi we bakoraya yategereje araheba. Urwo ni rwo rupfu yapfuye ntabwo twamenye aho yapfiriye aho ari aho ndetse n’akabari yanywereyemo ntitwakamenye.”

Uyu muturage akomeza avuga ko bakeka ko ashobora kuba yishwe kuko twasanze imifuka y’ipantalo basa nk’aho bamusatse, na hano hafi y’ugutwi hari uturaso.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye, mu gihe inzego zishinzwe iperereza na zo zahise ziritangira.

Related posts