Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga na Nyagatare,uturere turi ku isonga mu bujura bw’amatungo mu mezi atatu ashize.

Amatungo akunze kwibwa ni ihene, ingurube n’inka, inyama zayo zikajya kugurishwa rwihishwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko abafashwe ari abiba amatungo maremare n’amagufi bakanayabaga, abikorezi bakageza inyama aho zigurishirizwa.

Yagize ati :“Inyama z’aya matungo zigurishirizwa ahacururizwa inyama (boucheries), mu tubari, mu maresitora n’ahandi hatandukanye”.

ACP Rutikanga yakomeje avuga ko mu gihe cy’amezi atatu ashize, inka 56 zibwe, mu bikorwa Polisi yakoze habasha gufatwa ibilo 900 by’inyama.

Kugira ngo aba bajura bafatwe byagizwemo uruhare n’abaturage badashyigikiye ibikorwa by’ubujura bw’amatungo, batanga amakuru afasha mu gufata abacyekwaho kubigiramo uruhare.

ACP Rutikanga ati: “Hari andi makuru dufite y’abacyekwaho kuba bakorana n’abiba amatungo, barimo abacuruza inyama n’abafite utubari n’amahoteli, bagira uruhare mu gutiza umurindi ubu bujura. Hari n’abamotari ndetse n’abashoferi batwara inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

ACP Rutikanga yakanguriye abajura kureka kwijandika mu bikorwa nk’ibyo, kuko kubirwanya bikomeje hose mu gihugu, kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Kuva mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize, hamaze gufatwa toni enye z’inyama zitari zujuje ubuziranenge, ziratabwa kuko inyama zacurujwe muri ubwo buryo zigira n’ingaruka ku buzima bw’abantu, kubera ko ayo matungo aba yabazwe mu buryo butujuje ubuziranenge.

Mu bafatiwe muri ibi bikorwa, 34 bafatiwe mu Karere ka Muhanga, 19 bafatirwa mu Karere ka Nyagatare, mu gihe abasigaye bose bafatiwe mu turere twa Kamonyi, Nyanza, Huye na Kicukiro.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com

Related posts