Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga: Ibibereye mu igororero rya Muhanga nyuma y’igihe hafungiye abatari bake byashimishije benshi

 

Bamwe mu bari bafungiye ibyaha birimo guhohotera abagore, ubujura, ubuhemu n’ibindi byaha bito biyemeje kwisubiraho bakabana neza n’abandi mu muryango Nyarwanda.

Ibi babitangaje nyuma yo gusuzuma amasezerano bagiranye n’ubushinjacyaha, n’abo bahemukiye yo kwirega no kwemera icyaha bagasaba imbabazi, bigakorerwa amasezerano nayo yasuzumwe n’ubucamanza bamwe bagahita barekurwa

Umwe muri bo witwa Mwambari Maurice avuga ko yari amaze umwaka n’amezi atandatu afunze, ariko ataraburana kubera ko yari akurikiranweho gukubita umugore we, aho yari amaze icyo gihe cyose afunze iminsi 30 y’agateganyo.

Uyu akaba avuga ko yumvaga ashaka kugezwa imbere y’ubutabera, akemera icyaha agasaba n’imbabazi umugore we, ariko amaso yari yaraheze mu kirere, akaba yagabanyirijwe igihano cyo gukubita umugore agahabwa igihe cy’igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu yari amaze, akaba agiye gufungurwa, yagiriye inama abandi bagabo ko Igororero atari ryiza akaba abasaba guhunga icyaha kuko cyabageza mu mage batari atatekerezaga dore ko nawe icyatumaga ahohotera umugore kwari ukumuziza ko atuma umugabo adasesagura umutungo.

Umuvugizi akaba n’Umugenzuzi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, avuga ko iyi gahunda yo kugirana amasezerano hagati y’uregwa n’ubushinjacyaha bukemezwa n’ubucamanza, asanzwe ateganywa n’ingingo ya 23 mu mategeko ahana ibyaha nshinjabyaha.

Nyuma yo gusuzumwa n’ubucamanza uregwa ashobora kurekurwa, cyangwa kugabanyirizwa ibihano, no gukurirwaho bimwe mu byaha yashoboraga kuba yakurikiranwaho, ashobora kandi gukomeza kurangiza ibihano bitewe n’imiterere y’ayo masezerano.

Avuga ko hagati y’uregwa n’umushinjacyaha bagirana amasezerano yo kwemera icyaha, agasaba imbabazi kandi umurega na we yinjizwamo kugira ngo agire icyo abivugaho, noneho ayo masezerano agasuzumwa n’urukiko rukayemeza hakurikijwe amategeko.

Avuga ibi yagize ati “Aho bitangiriye biri gutanga umusaruro mwiza, aha ku igororero rya Muhanga hari amadosiye asaga 70 na Nyarugenge byarakozwe n’ahandi n’ahandi. Kugeza uyu munsi dufite amadosiye asaga 430 guhera muri Nzeri umwaka ushize”.

Rwabigwi Augustin wunganira abantu mu nkiko, avuga ko ubwumvikane bw’abakurikiranweho ibyaha n’ubushinjacyaha ku manza z’inshinjabyaha, bufite akamaro mu kugabanya ubucucike mu magororero, kuko abafungiye ibyaha bito bamaraga igihe bafunze bataraburana kandi bemera icyaha.

Inkuru mu mashusho

Amasezerano hagati y’uregwa ibyaha nshinjabyaha yitezweho kugabanya ubucucike mu magororero, kuko byagaragaye ko amadosiye amwe n’amwe yoroheje adahita aburanishwa, ubu buryo kandi buzongera icyizere cy’uwakoze icyaha n’uwo yagikoreye kuko bose baganira, bukazatuma kandi uburenganzira bw’uregwa bwo kubona ubutabera ku gihe bwubahirizwa.

Related posts