Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga: Hari icyaketswe cyaba cyateye urupfu rw’ umusore hamwe n’ ingurube 2

Mu Karere ka Muhanga Murenge wa Muhanga mu Kagali ka Nyamirama mu Mudugudu wa Kantonganiye, umusore witwa Twizeyimana Jean Claude yasanzwe mu nzu yapfuye bikekwa ko yishwe n’inkuba kuko basanze n’ingurube 2 zahapfiriye.

Ni amakuru yatangajwe nabo mu muryango we bavuze ko bamusize mu rugo bagarutse basanga yapfuye, gusa abaturanyi barahamya ko uyu musore atarozwe cyangwa ngo azire ikindi, ahubwo ko yishwe n’inkuba.

SP Emmanuel Habiyaremye ni
umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yemeje ko aya makuru y’urupfu rw’uyu musore ariyo ndetse n’aya matungo 2 bikekwa ko nayo yakubiswe n’inkuba, kandi ko uru rupfu rukekwamo inkuba nkuko ibimenyetso bibigaragaza.

Ati: “Ni byo koko amakuru y’urupfu rw’uyu musore n’aya matungo magufi rwamenyekanye mu mugoroba w’itariki ya 26 Werurwe 2024 atanzwe nabo mu muryango we barimo umubyeyi umubyara wari ugeze mu rugo”.

SP Habiyaremye yakomeje yibutsa abaturage ko bakwiye kwirinda inkuba nko mu gihe batwaye ibinyabiziga birimo amagare n’amapikipiki mu mvura bakabiparika bakugama, ndetse ko abantu bagomba kugama munsi y’ibiti, gukandagira mu mazi n’ibirenge ndetse n’ibindi nk’ibyo.

Uyu nyakwigendera yarafite imyaka 17 hakaba haketswe ko yishwe n’inkuba mu gihe hagwaga imvura yaguye ku munsi w’ejo hashize.

Related posts