Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga habereye amahano umugabo wotsaga inyama byamwanze mu nda yihererana umwana w’ imyaka itatu aramusambanya

Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru iteye agahinda naho umugabo usanzwe ukora  akazi ko kotsa inyama yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’ imyaka itatu y’ amavuko.

Ni umugabo witwa Ngendahimana Jean de Dieu w’ imyaka 35 y’ amavuko yari asanzwe atuye mu Murenge wa Nyamabuye,mu Mudugudu wa Ruvumera,Akagari ka Gahogo.

Amakuru avuga ko bikekwa ko icyo cyaha cyabereye ahitwa mu Rugarama mu Kagari ka Remera muri uyu Murenge, akaba yaratawe muri yombi  mu mpera z’icyumweru gishize biturutse ku makuru yatanzwe n’umubyeyi w’uwo mwana.

Nshimiyimana Jean Claude,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye , yavuze ko bakimara kumenya aya makuru bihutiye gushakisha uyu ukekwaho iki cyaha ndetse anashyikirizwa Inzego z’ubutabera.Yagize ati Twamenye ayo makuru twihutira kumushakisha arafatwa ashyikirizwa Inzego zishinzwe kugenza ibyaha kugira ngo akurikiranweho iki cyaha acyekwaho”.

Uyu muyobozi akomeza yibutsa ababyeyi gukomeza gukurikirana abana babo no kubarinda ihohoterwa aho ryaturuka hose.Uyu mugabo ukekwaho icyo cyaha asanzwe ari mucoma muri kamwe mu tubari tubarizwa i Muhanga, bikaba bivugwa ko yigeze kubana n’umugore ariko bagatandukana.

Related posts