Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga: Byagenze gute kugira ngo abarimu babiri bisange basamanyije umunyeshuri umwe bigisha

Muhanga: Niho habereye aya mahono yaho abarimu babiri bo mu Ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda riherereye mu Karere ka Muhanga, bakekwaho gusambanya umwe mu banyeshuri bigisha.

Abo bakurikiranyweho icyo cyaha ni Ishimwe Olivier uyu akaba ari ingaragu na mugenzi we wubatse ushinjwa kumutiza icyumba, bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Muhanga.

Uko byagenze

Amakuru avuga ko  umwe muri abo barezi bigisha muri ES Nyakabanda mu Murenge wa Kibangu, yasabye mugenzi we kumutiza icyumba cy’inzu ye kugira ngo ahasambanyirize uwo munyeshuri w’umukobwa wiga mu cyiciro rusange.

Amakuru akomeza avuga ko uyu ukekwaho gusambanya uwo munyeshuri abana n’abandi barezi mu nzu imwe, yabonye ko nta hantu yamusambanyiriza, yasabye uwo ubana n’umugore kumutiza icyumba kimwe.Yaje kwinjiza muri icyo cyumba uwo munyeshuri w’imyaka 16 y’amavuko, amaze kumukorera ibya mfura mbi, nibwo ngo uwo mwana yasohotsemo arira kubera ko atari azi ko aricyo amuhamagariye abibwira ababyeyi n’inshuti ze.

Hari uwagize ati “Uyu mukobwa yatubwiye ko bakimara kugera mu cyumba mwarimu yahise atangira kumusambanya ahita abwira abandi uko byagenze.”

Uyu muturage yavuze ko byababaje ababyumvise bose, bakavuga ko Inzego z’ubugenzacyaha zagombye guhana zihanukiriye abo barezi bombi icyaha kiramutse kibahamye.

Nkundisano Jean Pierre,Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda,  yemera ko ayo makuru y’abakekwaho gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha yayamenye.

Nkundisano avuga ko yamenye Aya makuru ayabwiwe n’Ushinzwe Uburezi ku Murenge atumije abo barezi bombi bahagera RIB igahita ibafata ibakekaho iki cyaha.Ati Byabaye ngombwa ko abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha babafata kugira ngo babakoreho iperereza andi makuru arenzeho nibo bayatanga.”

Related posts