Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga: Barashinja Gitifu gutorokana amafaranga yabo

Mu karere ka Muhanga mu murenge wa Mushishiro Hari abaturage   bari gutabaza bavuga ko uwari Gitifu w’akagari ka Rwigerero bamubuze akagenda abambuye amafaranga arenga Miliyoni  arimo ayo yafatiriye akemura ibibazo by’abaturage ndetse n’andi bamugurije .

Aba baturage  avuga ko Niyonzima Francois wari  Gitifu wa Kagari kabo yari abafitiye ideni, umunsi umwe habaye inama ku karere barayitabira bajya kugaragaza amadeni uwo mugabo abafitiye barebye basanga koko arayabafitiye, nyuma bumvise ngo ntakiba aho    ntibamenye igihe yajyendeye ndetse ntibamenye n’aho yagiye.

Uwitwa Serindwi Bernard avuga ko we yamuberaga munzu agenda atamwishyuye. Yagize ati” Yaraje muha inzu yamwishywa wange iyo nzu yayibayemo ayishyura ibihumbi birindwi atwishyura amezi atatu gusa andi mezi cumi nabiri yose ntayo yanyishyuye yajyaga ahora ambeshyabeshya ngo azanyishyura ariko ntabikore mu gihe gito twumva ngo yari mutse.

Uwitwa Ingabire Epiphania nawe ati” Nishyuraga amafaranga uwari warayangurije arayanga kuko atari yuzuye ubwo umuyobozi w’akagari arambwira ngo njye nyazana ku kagari azabanze yuzure.  igihe cyarageze numva ngo Gitifu yari mutse nagiye ku kagari mbaza SEDO mubaza amafaranga abitse mu kagari ambwira ko ntayo yabasigiye nibwo nahise mpamagara umurenge Gitifu w’umurenge arambwira ngo amafaranga ngo ubwo yayajyanye nk’andi, nta kindi kintu bamariye”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko basaba ubuyobozi bukabishyuriza uwo muyobozi, dore ko ngo ubuyobozi aribwo buzi aho yaturutse, kuko ngo bo batazi aho aturuka ndetse batazi naho yagiye.

Uwitwa Ntagahoragahanze Theogene yagize ati”  Nange namugurije amafaranga  Ibihumbi  250 gusa yanyishyuye  make ansigaramo ibihumbi 200. Yajyaga anshukisha udu sheke twudufefekano yajyaga anshukisha ariko najya kujya kuri Bank akambuza  rero Ikifuzo cyacu ni amafaranga yacu nta kindi tumukeneyeho”.

Undi muturage nawe yagize ati”
Muzatubarize ubuyobozi niba Gitifu atarahembwaga yarahembwaga n’abaturage. Ubu yadusize mu bukene nk’ubu abana ntibakijya ku ishuri kandi nagurishije ubutaka bwange none byapfuye ubusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, ubutumwa bugufi twamwandikiye tumubaza kuri iki kibazo  Yagize ati”  Muraho neza, uyu muntu ntakiri umukozi w’ Akarere hashize igihe kinini, habaye hari umuturage yahemukiye bamukurikirana mu nzira zisanzwe z’ ubutabera.

Murakoze.”

Uyu Niyonzima Francois wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwigerero ushinjwa kwambura abaturage,  Kglnews yagerageje kumuhamagara aratwitaba atubwira ko aza kuduhamagara mu kanya,  turategereza turaheba twongeye kumuhamagara ntiyafata Telephone.

Ubu  aba abaturage baracyari mu gihirahiro kuko ntibazi aho uwo muyobozi yagiye ndetse bajya no ku murenge bakabashwishuriza.

Related posts