Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga: Agahinda k’ ababyeyi basize umwana mu nzu basanga yahiriyemo 

Mu Karere ka Muhanga,mu Murenge wa Shyogwe , mu Kagari ka Ruli , mu Mudugudu wa Karama, inkongi y’ umuriro yafashe inzu umwana wari wasizwe mu nzu n’ababyeyi ahasiga ubuzima.

Umwana wahiriye mu nzu yitwa Munezero Bruno, yasizwe mu nzu n’ ababyeyi ubwo bari bagiye gucuruza bagarutse basanga yahiriye mu nzu.

Dushimimana Jean Damascène Se w’Umwana avuga ko yazindutse mu Ishyirahamwe kugabana amafaramga na bagenzi be naho umugore we  Akingeneye Angelique , ajya kurangura inyanya, agarutse kureba ikayi bandikamo imigabane y’Ishyirahamwe asanga inzu ye irimo gucumba umwotsi agira ngo n’abari gutwika imyanda.Ati “Nakinguye mbona inzu yose iri kwaka umuriro ndatabaza.”

Dushimimana avuga ko bagerageje gutabara basanga umwana n’ibintu byose byari mu nzu byakongotse.

Uyu mubyeyi avuga ko aho iryo tsinda yarimo ryari riri, hari hafi n’aho inzu ye iherereye.Ati “Ndababaye cyane kubura umwana wanjye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave yavuze  ko bitumvikana kubona ababyeyi basiga Umwana ungana gutya mu nzu bakajya mu kazi.

Gitifu avuga ko ibi ari uburangare bukabije kuko umwana w’umwaka umwe atakwitabariza ahuye n’ikibazo nk’iki cyangwa ngo abashe gusohoka.Ati “Ubundi ntabwo byemewe gukingirana Umwana muto nk’uwo byari byiza ko ababyeyi be bagenda bamuhetse.”

Niyonzima yavuze ko no kumusiga mu nzu  wenyine ari ikosa rikomeye, Dushimimana Jean Damascène avuga ko bari bafite abana babiri b’abahungu, umwe akaba arerwa na Sekuru.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutaramenye icyaba cyateye iyo Nkongi

Related posts