Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga: Abaturage bababajwe no kurandurirwa ibishyimbo biteze, bavuga icyibyihishe inyuma

 

Mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Shyogwe, mu Kagari ka Mubuga abaturage baravuga ko bategetswe kurandura ibishyimbo biteze babwirwa ko bagiye kubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru aho bahinze, dore ko ubu butaka ari ubwo batijwe n’aka karere.

Aba baturage bakomeza bavuga ko bajya guhinga ibi bishyimbo bahawe uburenganzira bwo kongera kuhahinga ibishyimbo, babasaba kuba barangije gutangira gutera ibishyimbo taliki ya 01 Gashyantare 2024, babikora batyo gusa ngo bigeze mu matariki 10 y’uko kwezi babwirwa ko batemerewe kuhahinga, kandi icyo gihe ibishyimbo byari biri mu mirima, yewe byaranameze.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Twajyaga guhinga ku manywa batureba, tukabagara batureba twatunguwe no kubona umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere aje kudutegeka kubirandura biteze.”

Undi nawe yagize ati”Nageze mu murima saa moya za mu gitondo nsanga ibishyimbo byose biryamye ubu ndimo kubitunda kugira ngo mbigaburire amatungo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yahakanye ibyo aba baturage bavuga, we ahamya ko bari bemeranijwe guhinga igihembwe cya mbere gusa, ko bagombaga kuba mu kwezi kwa mbere barasaruye imyaka yabo, anakomeza avuga ko izo ngaruka abo zagezeho baziteye, ko hari abubahirije ayo masezerano bareka kongera guhinga abandi baterera ibishyimbo mu bigori bashaka kujijisha, bakaba ari bakorewe ibyo bya mfura mbi.

Ati “Urwo rugendo twagendanye rwari urwo mu gihembwe kimwe cy’ihinga twakoranye inama twanzura ko nta muturage wongera guhinga ubu butaka bose baremera, twatunguwe no kubona ibishyimbo byazamutse twabasabye kubikuramo kubera ko bitemewe kongera kuhahinga.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko banakoze ubukangurambaga bakavugana na Koperative ebyiri abo baturage bababarizwamo, bababwira ko bagomba guhinga ibisambu ndetse banabaha n’ifumbire.

Aba baturage bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye, kuko bari biteze kubona ibiryo none ntibishobotse, dore ko ubwo butaka ari bunini cyane aho bungana na Hegitari 28 aharenga kimwe cya kabiri hose hakaba hari hamaze guhingwa.

Related posts