Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu ntara y’amajyepfo imvura idasanzwe irimo n’inkuba yangije ibikorwaremezo bitandukanye ndetse n’umwana ahaburira ubuzima.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Nzeri 2023 imvura nyinshi cyane idasanzwe ivanze n’umuyaga yaguye mu bice bitandukanye by’igihugu gusa ikaba yibasiye intara y’amajyepfo cyane cyane mu turere twa Huye ndetse na Nyamagabe yangize ibikorwaremezo birimo amashuri n’insegero ndetse n’umwana ahaburira ubuzima.

Mu bintu bitandukanye byasenyutse harimo ishuri ryisumbuye Butare Catholique riherere mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma.

Umwarimu wigisha muri iryo shuri witwa Singayirimana Alphonsine akaba yavuze ko ishuri ryasakambutse ibyumba bine, yavuze ko iyi mvura yaguye ari mu isomero maze akabona igisenge kiragurutse, Aho mu magambo ye yagize ati “Ni imvura yadutunguye cyane yagwanye ubukana. Nari ndi mu isomero mbona igisenge kiratumbagiye, ibinonko bitangiye kumanuka binyituraho. Icyo cyumba nari ndimo cyegeranye n’ibindi bitatu by’amashuri y’incuke gusa amahirwe twagize ni uko abanyeshuri b’incuke nyuma ya saa sita baba batashye, bikaba ntawe byakomerekeje’’.

Mu kiganiro n’umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Cyarwa iherereye mu Kagari ka Rango B , mu Murenge wa Tumba, Nsanzamahoro Fidèle, yavuze ko iyi mvura yamusanze ku rugengero ari mu biro. Aho yagize ati “Igice kimwe cy’urusengero cyasakambutse ariko ku bw’amahirwe nta muntu wari uri mu rusengero, ni na yo mpamvu nta wagiriye ikibazo muri icyo kibazo. Urebye ibyangiritse bifite nk’agaciro ka miliyoni 1,5 Frw.’’

Mu kiganiro n’umuyobozi w’akarere ka Huye Bwana Ange Sebutege yavuze ko imvura yaguye ari nyinshi kandi ikaba hari ibyo yangije ariko bakaba bagikusanya imibare y’imbyangiritse.

Uretse mu karere ka Huye kandi Iyi mvura yanageze mu Karere ka Nyamagabe iteza imyuzure mu migezi, aho mu Murenge wa Kibirizi, umwana uri mu kigero cy’imyaka itandatu wigaga mu ishuri ribanza rya Nyabubare yari avuye ku ishuri akambuka umugezi wuzuye ugahita umutwara.

Abaturage batuye muri ako gace kandi bavuga ko abarimu bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyabubare yigagaho ngo babonye imvura ikubye ari nyinshi bagasaba abana gutaha, ariko Vanessa Mutuyimana, ari we watwawe n’umuvu ndetse na bagenzi be yabafatiye mu nzira.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’umudugudu wa Muganza, Fride Nyirantagorama nawe yatangaje ko uyu mwana atwarwa imvura yari nkeya, kuko abana batashye itangiye kugabanuka.

Ni mu gihe kandi aho ngo umuvu wamutwariye ari hafi y’iteme ryahurijwemo amazi yo mu muhanda, akaba ahamanukira ari menshi cyane ku buryo n’umuntu mukuru atarebye neza yamutwara.

Bikaba bivugwa ko uwo mwana yanyereye akagwa mu muvu, bagenzi be bagerageje kumukurura ngo bamukuremo birabananira, bajya kwitabaza abantu bakuru ari bo bamushakishije basanga umurambo we mu mizi y’ibiti, hafi y’akabande, nko mu ntera y’ikilometero kimwe uvuye aho wamutwariye.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand Niyomwungeri, avuga ko bamaze kumenya ko uretse uwo mwana watwawe n’umuvu, imvura yaguye i Nyamagabe yanagushije urukuta rw’inzu mu Murenge wa Kamegeri, ariko ngo ntawe rwagwiriye.

Ni mu gihe kandi mu Murenge wa Gasaka na ho inkuba yakubise abasore babiri bari mu nzu, bajyanwa ku bitaro bya Kigeme, umwe akaba yari arembye.

Uretse mu karere ka Huye na Nyamagabe kandi  mu karere ka Gisagara na ho biravugwa ko inkuba yakubise abantu barindwi mu nkambi bagahungabana gusa ntamakuru ahagije kuri byo turamenya ariko mu gihe turi buyabone turaza kuyabagezaho mu nkuru zacu zikurikira.

Related posts