Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, bubifashijwemo n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere biyemeje kuzahura ingo 3500 zasigaye inyuma mu iterambere kurusha abandi.
Ibi byatangarijwe mu nama y’iminsi 2 yahuje Inzego z’Akarere n’abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Ruhango, aho yagarutse ku nzira y’iteranbere ry’abatuye aka karere ndetse n’imibereho myiza yabo muri rusange.
Ni muri urwo rwego hemehwe ko hagiye guvanwa abaturage bari mu ngo 3500 bafite ibibazo bitandukanye by’ubukene kandi bagaragara ko batigeze batera imbere mu birebana n’Imibereho myiza y’abaturage ubukungu ndetse no kwihaza mu byo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko gufasha iyi miryango kugira ngo ivanwe mu bukene bizashoboka bashingiye ku miryango irenga ibihumbi 15 bafashaga mu myaka ishize kandi bikaba bagaragara ko hari aho yavuye naho yageze.
Aha niho aboneraho avuga ko abagera ku bihumbi 12 muri abo babacukije bakaba babasha kwishyurira Imiryango yabo ubwisungane mu kwivuza n’izindi gahunda zizamura imibereho yabo n’iy’imiryango yabo muri rusange.
Yabivuze mu magambo ye bwite avuga ati “Twasanze ingo 3500 arizo tugomba gusindagiza, abo barimo abafite ubumuga n’abandi bageze mu zabukuru batagira ababitaho. Uyu mwiherero wacu rero ugomba kurangira twagabagabanye abo baturage batishoboye.”
Umuyobozi w’Akarere, akavuga ko buri mufatanyabikorwa avuga abo azafasha, Akarere ko kakiyemeza kwita no kuzamura abo kiyemeje gufasha.
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage muri JADF, Umubyeyi Albertine avuga ko mu muryango utari wa Leta akorera, basanzwe bita ku rubyiruko rukomoka mu Miryango itishoboye babafasha kwihangira imirimo ari nako ahamya ko ubufasha bwa mbere ari ukwigisha abantu uko bava mu bukene no gukoresha amahirwe yose bahabwa.
Yavuze ati “Inkunga ya mbere tuzabaha ni ukubigisha, ubufasha bw’amafaranga bukaza bukurikiraho kuko igishoro cya mbere ari ubwenge bwa muntu.”
Leta y’u Rwanda yiyemeje kuzamura abadafite epfo na ruguru ibinyujije muri gahunda zitandukanye nka Girinka Munyarwanda , VUP , kubakira ababatishoboye ndetse nizindi nyinshi zitandukanye ari nako ishishikariza buri wese gukura amaboko mu mufuko mu rwego rwo guharanira kwigira .