Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu murenge wa Jali umugabo yakubise mugenzi we  urushyi birangira abuze ubuzima abaraho batangira kuvuga ko afite imbaraga zidasanzwe!

 

Gasabo: Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2023, nibwo mu Murenge wa Jali ,mu Mudugudu wa Rwankuba ,Akagari ka Agateko , humvikanye inkuru ibabaje cyane naho umugabo witwa Sibomana Jean Pierre uri mu kigero cy’ imyaka 28 y’ amavuko akekwaho kwica mugenzi we witwa Hakizimana Innocent w’ imyaka 43 y’ amavuko amukubise urushyi agahita abura buzima.

Inkuru mu mashusho

Hatangimana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Agateko, , yabwiye  UMUSEKE dukesha ino nkuru ko bikekwa ko yabikoreshejwe n’ubusinzi mu gukubita uwo musore.Yagize ati “Ejo saa tatu z’ijoro, Sibomana Jean Pierre yagiye kuvunjisha ashaka ibiceri ahura na Hakizimana Innocent, ariko ngo yari yasinze. Aramubwira ngo kuki ugurira abagore, wowe ntungurire. Undi rero amukubita urushyi aragwa.”

Gitifu avuga ko ibyo bikiba, yihutanywe ku ivuriro ry’igenga ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere aza kwitaba Imana.Gitifu Hatangimana  yagiriye inama abantu kwirinda ubusinzi bukabije ndetse no gusindira mu ruhame, birinda kwihanira.

Amakuru avuga ko ukekwaho asanzwe avugwaho imyitwarire y’ubusinzi, ubwo yahuraga na nyakwigendera mu nzira, yari avuye ahakinirwa umukino w’inkoni wa biyari, agiye kuvunjisha amafaranga y’ibiceri.Umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro by’i Bitaro bya Nyarugenge mu gihe ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Jali.

Related posts