Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Mujyi wegeranye n’ u Rwanda i Bukavu muri DR Congo ahazwi nka Quartier Latin hibasiwe n’ inkongi hangirika byinshi, inkuru irambuye..

Ahazwi nka Quartier Latin, mu Mujyi , wegeranye n’ u Rwanda i Bukavu muri DR Congo , ku mugoriba wo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2022, hadutse inkongi y’ umuriro utwika imodoka 5 n’ inzu 5 zirashya zirakongoka.

Icyateye iyi nkongi ntikiramemyekana ariko hari abavuga ko yaturutse mu nzu y’ imbaho yari irimo lisansi , amavuta ya moteri n’ ibikoresho byifashishwa mu bukanishi bw’ imodoka na moto hamwe n’ inzoga zikaze, ngo iyi nkongi yatangiye ubwo umugore yacanaga umuriro agiye guteka atazi ko hafi aho hari lisansi.

Yabonye lisanzi ifashwe n’ umuriro ahita asohoka atabaza abari hafi aho ngo bazimye iyo nkongi ariko bamaze isaha yose barwana nayo kubera umuyaga uturuka mu mugezi wa Rusizi wayitije umurindi, nta modoka izimya inkongi yigeze iboneka haba mu Mujyi , yaba iyo muri MONUSCO cyangwa mu bikorera.

Muri iki Cyumweru , Umuyobozi w’ Umujyi wa Bukavu , Meschac Bilubi Ulengabo, yavuze ko imodoka ebyiri zizimya inkongi zimaze igihe kirekire zarapfuye. Yasabye ko hafatwa izindi ngamba z’ ubwirinzi.

Related posts