Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko kuri uyu wa Kane tariki ya 16 .10.2025 nibwo abaturage bakurikiye Live imirwano itoroshye hagati ya Polisi n’abantu batamenyekanye bitwaje intwaro bagabye igitero kuri imwe muri Banki yo mu Mujyi wa Kinshasa.
Amashusho agaragaza abakiliya ba Banki yitwa Rawbank baryamye hasi abandi baziritswe, bigakekwa ko byakozwe n’abo bantu bitwaje intwaro.Iyi banki yasohoye itangazo ivuga ko ishimira Polisi yabashije kuburizamo umugambi mubi wa bariya bantu, ndetse ikabasha kwicamo bamwe.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana bariya bantu abo ari bo, nta nubwo haramenyekana niba bose bafashwe.
Imbunda nini n’into zumvikanye hafi y’iriya banki, ndetse amashusho agaragaza abapolisi bamwe bakambakamba abandi bari mu kazi ko guhanga n’abo bitwaje intwaro.
Rawbank ivuga ko mu bakiliya bayo ntawahasize ubuzima, kimwe no mu bakozi bayo.Radio Okapi ivuga ko kiriya gitero cy’abantu bitwaje intwaro cyagabwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira, 2025 ahagana saa tatu n’igice mu gitondo (9h30 na 10h00 a.m) kuri Banki yitwa Rawbank iri muri Komine ya Kalamu, i Kinshasa.Umuyobozi w’iriya Komine witwa Charlie Luboya, yavuze ko abantu bari muri Banki babashije gusohoka, ariko abo bitwaje intwaro baguma muri Banki.